Gusezerana imbere y’amategeko byatumye amahoro aza mu ngo zabo

Imiryango itandukanye yo mu Karere ka Gisagara yabanaga itarasezeranye imbere y’amategeko ubu ikaba yarasezeranye, iratangaza ko byahinduye imibereho yari ifite cyane cyane ku bagiranaga amakimbirane.

Hategekimana Yohani na Nyirangamije Tasiyana batuye mu Murenge wa Gishubi. Mu myaka 27 bamaze babana, itatu niyo bamaze babana byemewe n’amategeko, bagatangaza ko babona impinduka nini mu mibereho yabo nyuma yo gusezerana.

Nyirangamije avuga ko mbere yahoranaga umutima uhagaze yibaza uko byamugendekera n’abana be igihe umugabo yamwirukana mu rugo cyangwa akarumutamo akigira gushaka ahandi. Izi mpungenge ariko ngo ntakizigira kuko aziko ubu hari itegeko ryarengera abana be.

Gusezerana byemewe n'amategeko ngo byatumye umutekano ugaragara mu ngo.
Gusezerana byemewe n’amategeko ngo byatumye umutekano ugaragara mu ngo.

Hategekimana nawe avuga ko mbere atatekerezaga ku burenganzira bw’abana be mu muryango ngo anibaze uko babaho nyuma apfuye nta kigaragaza ko ari abe. Ibi kandi ngo byabyaraga amakimbirane kenshi umuhungu we amubaza uko yabona umunani mu isambu y’iwabo igihe se yaba atakiriho.

Hategekimana ati “Ati reka sinabitekerezaga, abana nabo tugahora mu ntonganya bambaza uko byagenda igihe baba birukanywe mu isambu kubera kutagirana isezerano na nyina, ariko ubu byararangiye ni amahoro”.

Ibi kandi ni nabyo bigarukwaho na Ngamije Jean Paul w’imyaka 20, avuga ko mbere y’uko ababyeyi basezerana imbere y’amategeko iwabo habaga kutumvika hagati y’ababyeyi, haba ku ikoreshwa ry’umutungo cyangwa ibindi, nyina agatinya kwitabaza ubuyobozi kuko yumvaga nta burenganzira afite mu rugo.

Ngamije avuga ko kuva aho basezeraniye bakanigishwa amategeko abagenga n’urugo rwabo, ubu bakora ibyo bumvikanyeho kandi buri wese akamenya uburenganzira bw’undi ndetse n’ubw’abana.

Ngamije ati “Kuri ubu nta bantu bakwiye kubaho batarasezeranye kuko bibangamira byinshi mu iterambere ry’urugo, ndetse n’abana ntaho baba babarizwa kandi buri wese akeneye uburenganzira bwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwingabiye Donathille, avuga ko isezerano hagati y’abashakanye rikomeza urugo kandi rigaha ubwisanzure abarurimo.

Arasaba abaturage kujya bibuka ko isezerano ari ngombwa igihe cyose batekereje kubana nk’umugabo n’umugore.

Kubana abantu badasezeranye byagiye bigaragara kenshi ko nabyo biri mu bitiza umurindi ihohoterwa ryo mu miryango. Mu karere ka Gisagara ubukangurambaga ku kubana byemewe n’amategeko buhoraho nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Umuhire Clarisse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka