Gusenya FDLR ntibivuze guhita ukoresha ingufu - Min. Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe, yabisobanuriye abitabiriye Rwanda Convention USA 2025, mu kiganiro cyagarukaga ku ndangagaciro z’u Rwanda kandi zikwiye kuranga Abanyarwanda.

Yavuze ko amasezerano aherutse gusinywa, azagira uruhare mu kwimakaza amahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye mu bukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aboneraho no gusaba Abanyarwanda batuye mu mahanga gukurikirana bakamenya amakuru y’impamo mu guhangana n’abakwirakwiza ibihuha.

Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye ibikubiye muri aya masezerano y’amahoro by’umwihariko ku bijyanye no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse avuga ko hazabanza gukorwa ubukangurambaga bwo gusaba abawubarizwamo gutaha.

Yagize ati “Iyo tuvuga gusenya FDLR nta nubwo ari uguhita umuntu akoresha ingufu. Ni ukubanza gushishikariza abifuza gutaha nk’uko benshi batashye, bakajya mu buzima busanzwe. Twabiganiriyeho n’abahuza, na bo barabizi, ni ukuzareba ko Guverinoma ya Congo ifite ubushake bwo kubasenya.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Leta ya DRC yagaragaje ubushake buke mu gusenya umutwe wa FDLR ahubwo babaha ubufasha kugeza n’ubwo babinjije mu Ngabo no muri Wazalendo ndetse atanga urugero rwa Brig Gen Gakwerere Ezéchiel woherejwe mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 30 akorana n’Ingabo za Congo.

Akomeza agira ati “Ayo makuru yose natwe tuba tuyafite, aho bari, n’ama unites barimo ku buryo kuba barinjijwe mu ngabo, ntabwo bashobora kwigira nyoni nyinshi bati abo bantu muvuga ntabwo tuzi aho bari. Usibye no kwinjizwa mu ngabo, binjijwe ahubwo no muri Wazalendo.”

Aya masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena 2024, bigizwemo uruhare na Amerika.

Uretse kuba harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, aya masezerano arimo n’izindi ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

Hari kandi no gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka