Gusenga ntibikwiye gutuma abantu bahunga inshingano - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abayobozi ko gusenga ari ingirakamaro, ariko bidakwiye gutuma abantu bahunga inshingano bari bafite.

Perezida Kagame ati "sinifuza kuzatunguka imbere y'Imana n'abantu barwaye bwaki"
Perezida Kagame ati "sinifuza kuzatunguka imbere y’Imana n’abantu barwaye bwaki"

Yabivugiye mu isengesho ngarukamwaka rihuza abayobozi mu nzego zitandukanye, rizwi nka “National Prayer Breakfast”, ryabaye kuri iki cyumweru 13 Mutarama 2019.

Ni isengesho riba rigamije kwimakaza indangagaciro za gikirisitu mu bayobozi, ariko hakabaho no gushimira Imana ku byiza yakoreye abanyarwanda n’u Rwanda mu mwaka uba utambutse, no kuyiragiza umwaka mushya.

Muri iri sengesho Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo gusenga ari byiza, bidakwiye gutuma abantu bahunga inshingano kabone n’ubwo zaba zikomeye, ngo bibwire ko bazasenga ibibazo bigakemuka.

Yagize ati “Gusenga bikaza gusa no gukabya, ni nko guhunga ibikomeye ukwiriye kuba ukora bijyanye na za ndangagaciro ndetse byuzuza n’ibyo dusabwa n’Imana. Ntabwo dukwiriye kubihunga ngo twibwire ko ibikomeye byose tuzajya duhumiriza tugasenga bikoroha”.

Indirimbo zihimbaza Imana na zo zaririmbwe
Indirimbo zihimbaza Imana na zo zaririmbwe

Umukuru w’igihugu yibukije abayobozi ko bagomba gusenga ariko bakabifatanya no kuzuza inshingano bahawe, ariko kandi anibutsa abayoborwa ko na bo bakwiye gufatanya n’abayobozi mu kubazamura.

Ati “Ariko na byo kugira ngo bishoboke, hagomba kubaho imibanire myiza n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Abayoborwa na bo bagomba gushyiraho akabo, bagomba kumva ngo erega natwe, usibye abayobozi badushinzwe kugira ngo tutamera dutya, natwe ubwacu dukwiye gushyiraho akacu ntitumere dutya”.

Perezida wa Repubulika kandi yibukije abayobozi ko mbere yo kugira ngo hagire ubabaza ibyo batatunganyije neza mu nshingano zabo, bagomba kuba ari bo ubwabo baba aba mbere mu kwibaza ibyo batujuje.

Umukuru w’igihugu kandi yasabye ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo cyane cyane abajya kwiga mu mahanga, kuko hari abahakura imico itari myiza, harimo no kunywa ibiyobyabwenge.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire wigishije ijambo ry’Imana yagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe kw’abayobozi mu kuzana impinduka.

Abitabiriye amasengesho bafata ifoto y'urwibutso
Abitabiriye amasengesho bafata ifoto y’urwibutso

Pasitoro Rutayisire yavuze ko mu buyobozi bukora nk’ikipe imwe haba hakenewemo ubushishozi, kugira ngo hakosorwe amakosa ashobora kugaragaramo akadindiza intego bafite.

Ati ”Icya mbere ni ugukosora abafata icyerekezo gitandukanye n’icyo mujyamo, cyangwa abakurikira ibishashagirana ariko bitari impinduka nyakuri. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waba ugiye gusura nk’ahantu, imihanda bakayitunganya, amazu bakayasiga amarange, bigashashagirana ariko nta mpinduka yabaye”.

Muri rusange iri sengesho ryagarutse ku gushimira ibyo Imana yakoreye abanyarwanda mu mwaka ushize wa 2018, ndetse rinasozwa no kuragiza u Rwanda n’abanyarwanda Imana muri uyu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo ababwiwe bumvise

Mob yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka