Gusabana no kwidagadura byiganje mu gitaramo cya Noheri kuruta amasengesho- Amafoto

Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza hirya no hino abantu batangira gushyashyana, bitegura ibirori bya Noheri iba iri bube ku munsi ukurikira.

Kuri Rond Point i Kigali ni uku hatatse ,uri iyi minsi ya Noheri. Uku ni ko hagaragara nijoro.
Kuri Rond Point i Kigali ni uku hatatse ,uri iyi minsi ya Noheri. Uku ni ko hagaragara nijoro.

Mu gitaramo cyo kwitegura Noheri usanga bamwe bitabira insengero bajya gushima Imana, abandi bagataramira mu tubari dutandukanye bishimana na bagenzi babo.

Mu mugoroba nk’uyu kandi usanga ahenshi ababyeyi bafite ubushobozi baboneraho gusangiza abana babo Noheli babaha impano zitandukanye.

Abagiraneza ku munsi nk’uyu nabo baboneraho gusangira Noheri n’abana batishoboye biganjemo abo mu muhanda bakabereka urukundo, ndetse bakanabakangurira gusubira mu Miryango.

Icyarangaga ahantu hose wageraga ni imitako ndetse n’amatara ashashagirana mu mpande zose, agaragaza ibyishimo ndetse n’umunezero ri kuranga Abanyarwanda, muri iyi minsi mikuru barimo.

Dore mu mafoto uko hirya no hino mu gihugu umugoroba n’igitaramo cya Noheri byagenze .

Muhanga

Mudacyahwa Bertin uzwi nka Ras Bertin inshuti y’abana, yateguriye abana bo ku muhanda ibirori byo kwizihiza Noheli. Aba bana basaga 100, yabakanguriye kuva mu muhanda bamwizeza ko umwaka utaha bazagaruka mu birori nk’ibi bavuye mu miryango aho kuba ku muhanda.

Hirya no hino mu tubari two muri uyu Mujyi wa Muhanga naho hari ibirori.

Nyagatare

Nyagatare amaduka ntiyajyaga arenza saa moya agifunguye ariko mu ijoro rya Noheli yafunze ahagana mu ma saa sita. Gusenga ntibyitabiriwe nk’uko byari bisanzwe.

Eagle Vision Evangelical Mnistries abakirisitu bagaragaye ari bake ugereranyije n’imyaka ishize

Huye

Mu Mujyi wa Huye imitako ya Noheri yagaragaye ahantu hacye , cyane cyane kuri alimentation Huye Center Market yaraye ijoro ryose icruza, ariko ntibyabujije abifatira agatama kwinywera bishimiye Noheri.

Nzeyimana JMV yacuruje ageraho atanga n’impano ku bakiriya bamugannye

Ku rundi ruhande mu Rusengero rwa Ste Thérèse abakirisitu bishimiye Noheri Nyuma ya misa abana bahabwa Ibisuguti na Bombo

Kamonyi

NOheri yizihijwe cyane cyane n’abana bitabiriye urusengero bakigishwa ku myitwarire myiza ubundi bahabwa impano baranidagadura bifotoreza ku birugu nk’imitako yibutsa abana ivuka rya Yezu.

Rusizi

Muri Zion Temple Rusizi igitaramo cya Noheri cyari cyitabiriwe cyane n’abakirisitu bakubise bakuzura mu rusengero

Amaduka menshi yafunze hafi mu gitondo agikomeje gucuruza kuko abakiriya bayaganaga ku bwinshi

Musanze

kuri Stade Ubworoherane habereye ibirori byo gusangira Noheri hagati y’ Abayobozi b’Akarere ka Musanze n’abana baturuka mu miryango itishoboye bo mu Mirenge igize Akarere

Remera

Christus i Remera mu Karere ka Gasabo Chorale Christus Vincit yatanze Noheri imurika Albumu yayo ya mbere, yayimurikiye i Remera muri Cntre Christus

Nyabugogo

Muri Deluxe night club Nyabugogo habereye ibirori bikomeye umudiho wari wose bizihiza Noheri, ka Manyinya bakanyoye biratinda

Muri gare ya Nyabugogo hari abataryohewe n’igitaramo cya Noheri kubera kubura amamodoka , bituma barara muri Gare

Kicukiro

Muri Landmark ibirori byari byinshi abantu bishimira Noheri

Ababyeyi baboneyeho no gutemberana n’abana babo babaha Impano zitandukanye za Noheri

Biryogo & Nyamirambo

Muri utu duce hasaga n’aho ari ku manywa kuko abantu bari rujya n’uruza bagana mu birori bya Noheri, abashonje bakihina ku ruhande barya ka Capati n’isosi bikunze kugaragara muri aka gace.

Ku rusengero rwitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga (Saint Andre), habaye igitaramo cya Noheri aho abakirisitu bari bitabiriye ku bwinshi

Ku rundi ruhande abandi bari mu ma Salon de Coiffure batunganya imisatsi ngo Noheri ibasange bakeye

Imitako mu Mujyi yari iryoheye ijisho

Guhera kuri RDB Kimihurura, ukagera mu Mujyi rwa Gati mu masaha y’ijoro kuhagenda mu masaha y’ijoro ntiwakwifuza gutaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimira KT! Kuba mufite ababahagarariye hirya no hino mu gihugu, bituma tubasha kubona amakuru menshi tutahona ahandi. Imana ibongerere UBUSHOBOZI muri uyu mwaka wa 2018. MurakoZe

Ubushobozi yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka