Gusaba imbabazi ubutarambirwa byatumye asonerwa kuriha imitungo

Uwitwa Ancilla Mukamparaye yatitirije umuturanyi we Monika Mukaminega amusaba imbabazi ku bw’ibyaha by’umugabo we yamukoreye muri Jenoside, atuza ari uko amubabariye.

Mukaminega utuya i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umugabo wa Mukamparaye witwa Hafashimana yacocesheje umuhoro umurambo wa se we kandi yari yamaze kwicwa n’abandi.

Ancilla Mukamparaye watsimbaraye ku gusaba imbabazi kugeza azihawe.
Ancilla Mukamparaye watsimbaraye ku gusaba imbabazi kugeza azihawe.

Avuga ko kubyibuka byatumaga ahungabana kuko atiyumvishaga ukuntu umuntu ashobora kuba umugome bene ako kageni. Yongeraho ko atifuzaga no kubona uwo mugore we mu maso ye aje kumusaba imbabazi, kuko yumvaga nta wo kwa Hafashimana yavugisha.

Avuga ko uwo mugore atigeze arambirwa kuko buri gihe uko avuye gusenga yanyuraga ku rugo rwe aje kubasuhuza no kubabwira ko aje gusaba imbabazi.

Agira ati “Naje kumwikiza mubwira ko kumubabarira ari icyemezo ntafata njyenyine, bukeye mbibwiye abavandimwe bambwira ko ari njye uturanye na we, ko ari nanjye ugomba gufata icyemezo.”

Monica Mukaminega watanze imbabazi.
Monica Mukaminega watanze imbabazi.

Mukaminega avuga ko yatangiye kujya yumva abuze amahoro mu mutima we. Ati “Aho ngiye gusenga hose bakambwira ngo uri umwicanyi, kandi ntabwo nigeze mfata umupanga.

Bikanyobera. Aho ngiye gusenga bakambwira ngo ufite ubugome mu mutima wawe kuko utababarira.”

Baje kuvugana ku bwishyu bw’ibyangijwe n’umugabo we, Mukamparaye yiyemeza kuzamwishyura mu buryo bw’imibyizi, yari amurimo ibihumbi 150Frw, ariko yari yaramwishyuye 30Frw byonyine na bwo muri cyamunara.

Avuga ko yamuhingiye mu bihembwe bitatu by’ihinga, mu cya kane cyo muri 2016, ni bwo yamubabariye, kuko mu gihe cyose yazaga iwe yabonaga afite umutima w’urukundo, bikiyongeraho ko yari yaranakomeretse.

Ati “Uko yazaga iwanjye mbona nta mutima mubi, natangiye kuzajya mbohoka. Yaciye bugufi, bituma nanjye mbasha kumwakira. Ni ukuri naramubabariye numva ndatuje, kandi na we byamuhaye indi sura kuri njyewe.”

Mukaminega we avuga ko azakomeza gusaba imbabazi ku bw’umugabo we, kugira ngo yoroherezwe kuriha imitungo, kuko hari n’abandi bane yagombaga kwishyura.

Ati “hasigaye umwe utuye i Nyanza ariko ubu ngiye kumushaka tuvugane uko tugomba kubigenza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka