Gusaba imbabazi no kuzihabwa ntibikuraho kwiyumvamo umwenda imbere y’abo wiciye -Ubuhamya

Théobald Manirabaruta utuye mu Mudugudu wa Mbeho, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gusaba imbabazi no kuzihabwa bidakuraho kwiyumvamo umwenda imbere y’abo umuntu yiciye.

Abagize uruhare muri Jenoside ubwo basabaga imbabazi abayirokotse
Abagize uruhare muri Jenoside ubwo basabaga imbabazi abayirokotse

Manirabaruta uyu yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aranabifungirwa. Yaje kwemera icyaha anabisabira imbabazi, maze arafungurwa, ariko ngo ntibyamubuzaga kumva afite ipfunwe n’ikimwaro imbere y’abarokotse Jenoside, ku buryo atatumaga bahura, kuko yababonaga akihisha.

Yivugira ko aho yaturiye ibyaha bye akanahabwa imbabazi, nta pfunwe acyiyumvamo, kandi ko yishimira ko n’umuryango we warikize, kuko usigaye uhura n’abarokotse Jenoside mu bikorwa binyuranye bibahuza.

Icyakora, ngo nubwo ipfunwe ryashize, n’ikimwaro yahoranaga akaba atakicyiyumvamo, ngo yiyumvamo umwenda w’ubufasha ku barokotse Jenoside, cyane cyane abadafite ubushobozi.

Agira ati “Mba numva mugomba kumufasha, kuko ntamufashije, ntabwo naba ngaragaza ko nasabye imbabazi mbikuye ku mutima. Urabona twabiciye abantu, umubyeyi wagombye kuba afite abana bamuzanira amazi ntabo afite, abo ni bo twegera tukabasiriza inkwi, ukamuzanira abana bakamuvomera amazi, mbese akabona ko ubuzima bushoboka.”

Manirabaruta n’ubwo nta muntu avuga yiyiciye ku giti cye, ibitero yagiyemo ngo bigera ku munani kandi byose byahitanye Abatutsi benshi.

Agira ati “Nari mu bitero bitandukanye, kandi iyo uri mu gitero kikica umuntu nawe uba wamwishe. Ntabwo uba wagiye mu misa, uba wahuruye ufite intwaro. Aho nagiye mu gitero mfite ubuhiri cyagwa ifuni cyangwa umupanga, umuntu yashoboraga kuba yahunga, ariko yabona intwaro akaguma hamwe avuga ngo sindi bumucike.”

Akomeza agira ati “Abari mu gitero twese tuba turi abanyabyaha, nta wavuga ngo ni umwere. No kuba nagiye mu gitero nijoro, ni ibintu mba nagambiriye. N’ubwo runaka yamuntanze akamwica, hari igihe nanjye nari kumwica.”

Basabye imbabazi baranazihabwa
Basabye imbabazi baranazihabwa

Yungamo ati “Hari ibitero byishe abantu bari kuri segiteri ya Nyaruhengeri, ubu ni mu Kagari ka Bwiza. Haguye abantu barenga 30, hari n’ikinogo twabajugunyagamo. Ahandi twagiye tujya ku misozi bo twabicaga tubasiga ahongaho. Ni benshi twishe. Igitero kimwe kikanyura aha kikica bamwe, natwe tukanyura aha tukica abandi. Ibyo si ubutwari, ahubwo ni ubugwari twagaragaje.”

Aho yaherewe inyigisho z’isanamitima n’itorero ADEPR, ryahuje abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse aho batuye i Kansi, ngo yumva umutima we wararuhutse kuko yabashije kwaturira ibyaha bye abo yahemukiye.

Icyamufashije kurushaho ngo ni uko ubwo yapfukamaga agasaba imbabazi abikuye ku mutima yazihawe, ubu akaba asigaye yumva yararuhutse.

Kuri we ngo nta bundi buryo abanyabyaha bakira uretse kwatura ibyaha byabo, ari na byo ashishikariza n’abandi bagize uruhare muri Jenoside batarabasha kubigeraho. Ibi abivugira ko kwatura ibyaha bikiza ipfunwe abanyabyaha ndetse n’imiryango yabo.

Agira ati “Buriya rero icyaha kirya umuntu impande zose. Kikuvugiriza induru. Uba wagikoresheje amaboko n’ubwenge, ariko kikujya mu mutima kikahatura. Kugira ngo rero ugikire, ni uko ucyaturira uwo wagikoreye ukanamusaba imbabazi. Naho ubundi iyo ukigumanye, ntushobora no gutera imbere, kuko ubona wa muntu ukiruka.”

I Kansi, itorero ADEPR ryaherekeje mu rugendo rw’isanamitima imiryango 448 harimo abarokotse Jenoside ndetse n’abayikoze, nk’uko bivugwa n’umushumba wungirije w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Eugène Rutagarama.

Ubwo tariki 23 Ukwakira 2023, i Kansi bakorerwaga umuhango wo gusoza urugendo rw’isanamitima, Umushumba wungirije yunze mu rya Manirabaruta, ashishikariza n’abandi bafite imitima iremerewe kwegera abababafasha kuko ngo ari byo byabafasha kugira ubuzima buzima, nk’uko n’ijambo ry’Imana mu Migani ibice 12 umurongo wa 22 ribivuga.

Yagize ati “Riravuga ngo umutima unezerewe ni umuti mwiza, ariko umutima ubabaye utera nyirawo konda. Konda ni ukugira amagufwa yumye, ukamungwa.”

Nyuma yo gusaba imbabazi bapfukamye, abarokotse Jenoside babahagurukije babereka ko babababariye
Nyuma yo gusaba imbabazi bapfukamye, abarokotse Jenoside babahagurukije babereka ko babababariye

Uyu mushumba anavuga ko kugeza ubu bafite paruwasi 31 mu gihugu hose zitanga inyigisho z’isanamitima, ni ukuvuga ko muri buri karere bahafite byibura imwe.

Ngo barateganya ko mu mwaka utaha wa 2024 bazahugura abapasitoro bo mu maparuwasi bose, ku buryo bafasha mu gutanga inyigisho z’isanamitima, mu rwego rwo kugera ku bantu benshi, kuko isanamitima rikenewe n’abatari bakeya mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka