Gusaba imbabazi ni byiza, kwirinda gufudikira mugenzi wawe bikarusha

Abagiye bahohoterwa mu ngo bakaza gufashwa bakiyunga n’ababahohoteraga, bavuga ko babanye neza na bagenzi babo, ariko ko nubwo babababariye batabura kugira inkomanga ku mutima.

Ni byiza gusaba imbabazi ariko kwirinda gukosa bikaba byiza kurushaho (Ifoto: Internet)
Ni byiza gusaba imbabazi ariko kwirinda gukosa bikaba byiza kurushaho (Ifoto: Internet)

Bavuga ko gusabwa imbabazi n’uwagukoshereje biba byiza kuko byomora ibikomere byo ku mutima, ariko na none ngo byaba byiza kurushaho habayeho kwitwararika, umuntu ntahemukire mugenzi we.

Impamvu ni uko ngo hari n’icyo uwari wahemutse yakora kitanagize icyo gitwaye, uwo yagikoreye akibuka, akongera kubabara akeka ko agiye gusubira.

Marie Grâce Mukeshimana w’i Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko yabanye neza n’umugabo we anafite akazi, kaza guhagarara, ariko agashaka gukomeza kunywa inzoga nk’ugikorera amafaranga, yashaka kumwereka ko ibyo akora atari byo akamumenesha hamwe n’abana.

Agira ati “Twagiranye amakimbirane cyane, agera aho ashaka kunkubita amafuni, n’abana tukiruka ku musozi yatumenesheje tukarara hanze, agera n’aho apfunyika ivu mu mashashi ngo ndi umurozi, mba cyama ku musozi baranyanga ngo ndi umurozi. Yigeze no gushaka kuntema ambuze yica ingurube”.

Akomeza agira iti “Ibi byatumaga ntiyumvamo ko ndi umuntu, abana bagacika mu rugo, aho nyuze ngo dore uriya. Ibi byose byanteraga ibikomere byo ku mutima”.

Ubwo umugabo yamuburaga agatema ingurube yahise yahukanira ku mwana we uba i Kigali, amarayo imyaka itatu. Umugabo na we yaje kwihana inzoga kuko yabonaga ari zo zamusenyeye, arazireka burundu, umugore na we yemera kugaruka mu rugo.

Baje kwigishwa ababarira umugabo we, ariko ngo yumva azamuha imbabazi zuzuye umunsi yasabye imbabazi n’abana kuko na bo yabahemukiye.

Nubwo yamubabariye kandi, ngo iyo habayeho akantu gato gatuma batumvikana ahita yibuka ibyo yamukoreye byose.

Ati “Izibana nta gihe zidakomana amahembe. Iyo hagize na gato kaba, mpita nzamura bya bindi”.

Ni na yo mpamvu avuga ko byaba byiza abantu bagiye birinda guhemukira bagenzi babo kuko imbabazi zidakuraho kwibuka.

Impamvu Mukeshimana akomeye ku kuba azaha imbabazi zuzuye umugabo we umunsi yasabye n’abana be imbabazi, ni uko mu bana babo hari uwari warananiwe kurira aho se amureba na nyuma y’uko nyina agarutse mu rugo. Ngo yavugaga ko yumva atamerewe neza iyo amubonye arya. Ngo ntiyajyaga anamuvugisha.

Ati “Nubwo na we yabashije kumubabarira bakaba basigaye bavugana no kuri telefone, ariko abana banjye yarabakomerekeje. Akwiye kubasaba imbabazi na bo”.

Marie Mukagatashya w’i Kanyinya mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, na we avuga ko yagiye ahohoterwa n’umugabo we, bapfa gupfusha ubusa umutungo w’urugo yamariraga mu kabari. We ngo yabitangiye aho baturiye mu mudugudu.

Icyakora na bo ngo baje kwigishwa bariyunga, umugabo amusaba imbabazi kandi yumva yarazimuhaye.

Ati “Kubera ko ibyo yankoreye byari bibi, numvaga umutima wanjye warasenyutse burundu. Aho yihaniye akanansaba imbabazi naramubabariye, ariko iyo hagize igikoma gito ndahangayika mvuga ngo agiye gusubira”.

Dr. Ignatienne Mukarusanga, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda w’impuguke mu by’indwara z’imitekerereze, avuga ko byaba byiza umuntu abashije kwirinda guhemukira mugenzi we, ariko ko hari igihe umuntu abikora atabipanze.

Atanga urugero rw’umugabo ugiye mu kabari, agasangira n’abandi, agataha yasinze. Icyo gihe ngo ashobora kugira imyitwarire mibi atateguye. Icyo gihe, biba byiza iyo asabye imbabazi, ariko akanafata n’ingamba zo kutazabisubira.

Ati “Abantu bagiranye amakimbirane, biba byiza iyo habayeho gusabana imbabazi, kuko bigira akamaro ku wahemutse no ku wahemukiwe. Mu ngo, birushaho kuba byiza kuzisaba n’abana kuko na bo amakimbirane abahungabanya”.

Yungamo ati “Ariko imbabazi zijyana n’impinduka, kuko ubundi gusaba imbabazi ni ukumenya ikosa, ugaca bugufi, noneho ukagerageza kubaho neza kurushaho, udasubira muri cya cyaha wakoze”.

Dr. Mukarusanga anavuga ko imvugo yo kubwira umuntu ngo yihangane akunze kumvana abantu atari yo, kuko ntacyo imarira uwahemukiwe.

Ati “Hari imvugo isigaye imbabaza mu Banyarwanda. Umuntu nta nubwo akubwira ngo mbabarira, arakubwira ngo ihangane. Ni ukuvuga, ihangane, njyewe nkomeze nibereho uko bisanzwe”.

Asoza avuga ko gusaba umuntu imbabazi bimuruhura ari ukugaragaza uko wemera wamukoshereje, ukiyemeza guhinduka, ariko ukanamwemerera ko akubwira ibikomere yatewe n’icyaha wamukoreye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kubona ingo millions na millions zisenyuka buri mwaka.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Imibare ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye “Gatanya” zigera kuli 8941,biciye mu nkiko (Divorces).Mu bintu bituma bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga..Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.

rwamanywa yanditse ku itariki ya: 20-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka