Gusaba bagahabwa ngo biri mu byongera umubare w’abasabiriza

Kuba hirya no hino mu mijyi no ku dusantere hakunze kugaragara abantu basabiriza ngo byaba biterwa ahanini no kuba abasaba bagahabwa bigatuma babigira akamenyero.

Bamwe mu bayobozi bo mu ntara y’amajyepfo ndetse na bamwe mu baturage bo mu turere twa Huye na Gisagara bemeza ko abemera guha abasabiriza aribo batuma gusabiriza bihinduka ingeso.

Ndikumana Pascal utuye muri aka karere ka Gisagara ati «Erega no gusaba bagahabwa biraborora bakajya bakomeza, ubu se ugirango babimye batajya bajya guhinga abandi nabo bagashaka uko babaho badasabye» ?

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko kuri ibi hiyongeraho zimwe mu mpamvu nk’ubukene ndetse n’uburwayi nazo zituma umuco wo gusabiriza wiyongera.

Hari abasabiriza kubera ubumuga butuma batabasha kugira icyo bikorera.
Hari abasabiriza kubera ubumuga butuma batabasha kugira icyo bikorera.

Ibi ni nabyo umwe mu bagore basabiriza mu mujyi wa Huye yatubwiye, aho avuga ko we ikimutera gusaba ari uko ari umukene cyane kandi akaba nta sambu agira yo guhinga byongeye umugabo akaba yaramutanye abana batatu.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, nawe avuga ko impamvu gusabiriza bigenda byiyongera harimo no kuba hari abantu babigize akamenyero.

Ati «Hari abantu babigize akamenyero kuko babona basaba bagahabwa bigatuma n’ejo bagaruka, umuntu asabye bakamwima rimwe, kabiri ntiyagaruka gusaba ku muhanda».

Alphonse Munyantwali uyobora intara y'amajyepfo arashishikariza abaturage guca umuco wo gusabiriza.
Alphonse Munyantwali uyobora intara y’amajyepfo arashishikariza abaturage guca umuco wo gusabiriza.

Bamwe mu baturage bavuga ko umuti w’iki kibazo waba uwo guhuriza hamwe aba bantu basabiriza mu bigo bigengwa na Leta ariko ubuyobozi bw’intara bwo bubona gushyiraho itegeko rihana abatanga ku mihanda byaba umuti w’iki kibazo.

Mu mujyi wa Huye haboneka abantu basabiriza batandukanye baba abafite ubumuga ndetse n’abagaragara nk’aho ari bazima.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

Abasabiriza badafite ubumuga bage bahanwa,ariko banagororwe imitekerereze,ariko abasabiriza kubera ubumuga butuma ntacyo bakwimarira nibo bashyirwa hamwe bagafashwa,bikaba byiza bafashirijwe mu miryango yabo.

kamana yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka