#GumaMuRugo yagabanyije ubusinzi, ubusambanyi no kurwana kw’abashakanye - RIB

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye Guverinoma gusuzuma niba ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo yumvise ahandi mu gihe cyo kuguma mu rugo kubera Covid-19, kidashobora kuba cyarongereye ubukana mu Rwanda.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko hagira igikorwa ku makimbirane yo mu ngo
Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko hagira igikorwa ku makimbirane yo mu ngo

Depite Mukabalisa Germaine, yabisabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, ubwo yasobanuriraga Inteko imiterere y’icyorezo Covid-19 mu mezi ane kimaze kigeze mu Rwanda.

Depite Mukabalisa yagize ati “Ubushakashatsi bwa UN Women bugaragaza ko muri ibi bihe bya Covid-19, ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore rirarushaho kwiyongera bidasanzwe.

Nanone inyandiko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) yo muri Mata uyu mwaka, yagaragaje ko mu bihugu byinshi aho abaturage babujijwe kugenda, habayeho ibibazo byinshi by’ihohoterwa, none ndabaza ingamba igihugu cyacu gifite mu guhangana n’iryo hohoterwa ryo muri ibi bihe bya Covid-19”.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko atarabona imibare y’uburyo ikibazo cy’ihohoterwa cyari cyifashe kuva aho amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agiriyeho, ariko ko azabikurikirana.

Dr. Ngirente yagize ati “aha ntabwo mfite imibare isobanutse, ariko hari ibyo nabonaga ahandi byandikwa, ko kuguma mu rugo byagiye biteza amakimbirane, abagore n’abagabo bagiranye ibibazo, bamwe bakavuga ko ari uko abantu bagumanye igihe kinini.

Twebwe mu Rwanda nta rwego rw’igihugu ruratubwira ko muri iyi minsi abagore barenganye cyane, ariko ndajya kubaza inzego dukorana kugira ngo dufate ingamba.

Icyo nakubwira ni uko byaba muri guma mu rugo’cyangwa ikindi gihe cyose, Leta y’u Rwanda itemera ihohoterwa ry’uwo ari we wese mu bashakanye”.

Ati “Nzabigereranya ndebe niba mu gihe cyo kuguma mu rugo ari bwo imibare yazamutse cyangwa yamanutse, bibe byatuviramo isomo”.

Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Domique Bahorera yahaye Kigali Today, yavuze ko nubwo nta mibare y’ako kanya yari afite, mu gihe hari gahunda ya guma mu rugo ari bwo abashakanye bagaragaje kwiyubaha imbere y’abana.

Umuvugizi wa RIB yagize ati “Twebwe imibare yatweretse ko (ibyaha) byagabanyutse kuko utubari twari dufunze, nta bagabo bajyanaga amafaranga y’urugo hanze kuyanywera, ikindi ni uko abagore babaga bari kumwe n’abagabo babo, ku buryo ntawashoboraga kujya hanze gusambana”.

Ati “Icya gatatu nakubwira ni uko burya abagabo, hari ubwo utinya kuvugana nabi n’umugore wawe abana bumva. Ku bijyanye no guhohoterwa kw’abana mu ngo, na byo ntibyazamutse kubera ko ababyeyi babaga bari hafi, abana burya basambanywa kuko bagiye hanze, ariko icyo gihe bari mu ngo z’iwabo”.

Kuva igihe gahunda ya guma mu rugo yatangiraga mu Rwanda, inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), zatambutsaga ubutumwa bukangurira abashakanye kwirinda ihohoterwa ryavugwaga ahenshi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka