#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 19 Mata 2020

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi 15 ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko izo ngamba zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa gatatu tariki 01 Mata 2020, riravuga ko iyo nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda ubwitange bagaragaje mu kurwanya icyo cyorezo, abasaba gukomeza ubufatanye muri ibi bihe bidasanzwe. Yanashimiye inzego zitandukanye uruhare rwazo mu kubahiriza ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Perezida wa Repubulika yashimiye ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda, ku bufatanye no gukorera hamwe bikomeje kubaranga mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guhashya icyo cyorezo.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe riravuga ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa bibujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki, cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

Iyo nama kandi yemeje ko insengero zikomeza gufunga.

Amashuri na yo y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Iri tangazo rivuga ko imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Moto ngo ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya COVID-19, no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo cyorezo.

Mu bindi,

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje inama y’Abaminisitiri porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yanamenyesheje kandi izindi porogaramu z’ikoranabuhanga zigenewe gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura, ibifatanyije na Minisiteri y’Uburezi.

Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka