Guma mu rugo i Kigali izakomeza kugabanya umubare w’abandura Covid-19

Mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, harimo uwo gukomeza kugumisha mu rugo abatuye Umujyi wa Kigali kugeza ku itariki ya 07 Gashyantare 2021.

Minisitiri Ngamije ahamya ko Guma mu rugo ifite uruhare runini mu kugabanya abandura Covid-19
Minisitiri Ngamije ahamya ko Guma mu rugo ifite uruhare runini mu kugabanya abandura Covid-19

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko mu gihe ’Guma mu rugo’ yari igiye kugera ku musozo, ari bwo ubwandu bwa Covid-19 hamwe n’umubare w’abahitanwa na yo ngo byari bitangiye kugabanyuka.

Dr Ngamije yavuze ko isuzuma ryakorewe mu ngo mu byumweru bibiri bishize, rigaragaza ko utugari twose mu Mujyi wa Kigali usibye tumwe na tumwe two mu cyaro cy’Akarere ka Gasabo, dufite benshi barwaye Covid-19 cyangwa bahuye na yo.

Yagize ati "Nibura nka 5% by’abantu twagiye dusuzuma, twasanze hari abarwayi hafi mu tugari twose. Uyu munsi umusaruro wa Guma mu rugo turi kuwukozaho imitwe y’intoki, ubu tugeze nko kuri 6/10 cyangwa 7/10, iki cyumweru twongerewe ni ukugira ngo tugere nibura ku 9/10 by’umusaruro Guma mu rugo yagombye kuduha.

Ministiri w’Ubuzima yakomeje avuga ko iyo Inama y’Abaminisitiri ifata umwanzuro wo kuvanaho ’Guma mu rugo’ kuri uyu wa kabiri, ngo yari kuba ipfubije umuti urimo gutangwa, kandi ko bitarenze hagati muri uku kwezi kwa Gashyantare u Rwanda ruzaba rwabonye n’inkingo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yamwunganiye avuga ko n’ubwo gahunda ya Guma mu rugo isharira, ngo ikwiye kubahirizwa ku mpamvu y’uko ubuzima buhenze.

Yagize ati "Guma mu rugo ntabwo iryoshye, hari abantu itoneka, ni umuti usharira turabizi, ariko icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi. Ariko turabizi ko Abanyarwanda muri rusange n’icyo gisubizo baracyumva, ikiba gisigaye ni ukubyubahiriza".

Mu ngamba zizubahirizwa kuva tariki ya 08-22 Gashyantare 2021, harimo ko ingendo zizaba zibujijwe kuva saa moya z’umugoroba kugera saa kumi za mu gitondo, ibikorwa by’abikorera bizasubukurwa ariko hakoreshwe abakozi bake, amashuri yose azakomeza gufungwa.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko kuva mu cyumweru gitaha kuzagera tariki 22 Gashyantare 2021, hazasubizwaho gahunda ya Guma mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Thanks for our job kamuzinzi

Danny dukuze yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka