Gukusanya amakuru y’abantu bafite ubumuga bizazana impinduka mu mibereho yabo
Abaturage batandukanye by’umwihariko abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bagaragaje ko inzego zitandukanye zisanzwe zizi ibibazo bafite, ariko ko biteze impinduka ku ikusanyamakuru riri gukorwa, rizamara amezi ane.
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) bwatangije ikusanyamakuru rigamije kumenya abafite ubumuga mu byiciro byose mu gihugu, imbogamizi bahura nazo ndetse no kwegeranya imibare nyayo y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ubumuga mu rwego rwo kwita ku bumuga bwabo n’uburyo bwafatiranywa.

Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba, avuga ko impamvu nyamukuru y’iki gikorwa ari ukwegeranya amakuru, kuko ibarura rusange ry’abaturage riheruka kuba hari ayo ritabashije kwegeranya, kuko mu bibazo ryashingiweho bo bari bafitemo ibibazo bitandatu gusa.
Yagize ati “Mu ibarura ryabaye ry’abaturage, ntabwo binjiraga ngo barebe ese umuntu akeneye iki, niba afite ubumuga bw’ingingo, ninde ukeneye inyunganirangingo, ninde ukeneye kubagwa n’ibindi, byo ntabwo babijyagamo kandi twebwe kwita ku bafite ubumuga ni aho ngaho bigomba gushingira.”
Akameza avuga ko amakuru menshi bakeneye harimo no kujya mu mibereho yabo ijyanye n’ibyo bakora ngo babashe kwiteza imbere no kumenya uburyo bakwiye kubafasha.
Abafite ubumuga bagaragaza ko bafite ibibazo bitandukanye birimo no kubona ubuvuzi nk’uko bikwiye, inyunganiringingo n’igishoro cyabafasha kugira icyo bimarira bakiteza imbere kuko bashingiye ku miterere y’ubumuga bafite batabasha kugira icyo bimarira n’imiryango yabo.
Mukarwego Fortunate, uhagarariye abafite ubumuga mu Kagali ka Nyabugogo, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hamwe mu hatangiriye iri kusanyamakuru avuga ko byabashimishije kuko hari amakuru bazatanga bizeye ko azabafasha kubona bimwe mu byibanze bakenera birimo insimburangingo, aho kuba ndetse n’ubuvuzi bujyanye n’ubumuga bafite.
Ati: “Ni ikusanyamakuru numvise rishimishije kuko batubajije amakuru buri wese akavuga ubumuga afite.”
Ku bibazo byo kuba bamwe badafite icumbi, avuga ko nawe icyo kibazo agifite kuko aho atuye ari hato, bituma atanabasha kwita ku mwana we w’umukobwa nawe ufite ubumuga bwo mu mutwe bigatuma atagira aho aba bimutera impungenge z’ubuzima bwe.
Ati: “Nabasabye ubufasha bw’uko bampa aho kuba, icyo nicyo cya mbere, urabona mba muri aka kantu. Bambajije n’abana mfite mbabwira umubare ariko umwe muri bon awe afite ubumuga bwo mu mutwe, ubu rero ntitubana nawe kuko mfite akazu gatoya, kubera bwa bumuga bwe, njya kumva ko ari Kimisagara, i Remera n’ahandi ngasenga nkabona aragarutse.”
Uyu mubyeyi uba ahantu hatangana na metero, aryama acucikanyije ibintu ndetse kwinjira aho hantu biragoye kuko nti mwahagararamo muri babiri. Kugira ngo abashe kurambura uburiri aryamaho bisaba gukinga umuryango, ibyerekana ko ubumuga afite n’imiterere y’aho aba bishobora kumwongererea uburwayi.
Mbonabucya Privat nawe ufite ubumuga bw’akaguru avuga ko asaba ubufasha akabasha kubona icyo akora ndetse bikajyana no kubona insimburangingo kuko nazo zisaba ubushobozi adafite.
Yagize ati: "Nakoze impanuka, narinsanzwe nkora ariko byararangiye ni ubumuga ngomba kubana nabwo igihe cyose. Ikintu nasaba ko bamfasha ni uburyo bwo kubaho mu bundi buzima, kuko nk’ikibazo kigendanye no gukora, nakora ariko nkakora ntava aho ndi. Dogiteri nyine imbago yarazintegetse, yanambwiye ko bishobora kuzaba ngombwa akaguru bakagaca, imbago nyazo nakabaye nkoresha ariko nta bushobozi mfite bwo kuzigura, ziriya mbago hari izigura ibihumbi 35 n’izigura ibihumbi 60, zigenda zisumbana ariko umuntu agenda akoresha imbago afitiye ubushobozi niko nabivuga."
Ku bijyanye no kuba hari abafite ubumuga bw’ingingo bagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho birimo amagare akwiye kubunganira batabasha kubona bitewe n’ubushobozi, uyu muyobozi avuga ko atari ko abafite ubwo bumuga bose bayahabwa kuko hari abo babanza gukorera isuzuma kugirango rigaragaze ko bayakeneye koko.
Ati: “Tuganira n’abantu b’uturere cyane cyane ko tugira umukozi ubishinzwe, hanyuma bagakora urutonde rw’abakenye izo nsimburangingo ndetse bakanabapima kuko utugare ntidupfa kudutanga uko tubonye, bisaba ko umuntu bamupima, ibipimo byaza ayo magare agatangwa hakurikijwe urwo rutonde.”
Asaba inzego basanzwe bakorana zirimo iz’ibanze kujya bafasha abafite ubumuga kubona bimwe mu bikoresha bakeneye bibafasha mu buzima bwabo nyamara binahari.
Imwe mu miryango y’abantu bafite ubumuga bavuga ko bahura n’imbogamizi zirimo kutabona ibibatunga, aho kuba ndetse no kubona ubuvuzi, bijyanye n’ubumuga abantu babo baba bafite, kuko usanga hari aho basabwa ubushobozi badafite.
Umwe mu bagore ubana n’umugabo ufite ubumuga avuga ko kuba ariwe wenyine wita ku muryango urimo abana babiri bakeneye minerivale bimugora. Uyu mubyeyi acuruza, inyanya, ibishyimbo bihiye, intoryi n’ibindi. Umugabo we akagerageza gukanika amaradiyo.
Ati: “Ikibazo dufite n’icyo kubona inzu yo kubamo, ibidutunga ndetse no kurihira abana amafaranga y’ishuri, ngasaba ubufasha bwo kubona inzu yo kubamo nkanongererwa n’igishoro cyo kuba nakwagura ibyo nkora.”
Amwe mu mabwiriza ya OMS, agaragaza ko umwana uri munsi y’imyaka itanu bitemewe kuvuga ko afite ubumuga kuberako hari igihe usanga ari indwara ishobora kuvurwa igakira.
Muri iri kusanyamakuru hari no gukusanywa imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ubumuga, aho umwe mu bakusanya amakuru avuga ko impamvu nyamukuru yo gukusanya amakuru muri iki cyiciro ari uko usanga hari babyeyi babahisha kubera ipfunwe no kumva ko umwana wavukanye ubumuga aba atameze nk’abandi.
Ati: “Hari ababyeyi babahisha cyangwa bagifite ipfunwe y’uko umwana wavukanye ubumuga cyangwa ufite ubumuga atameze nk’abandi kandi muri iryo barura tuba tugirango tubumvishe ko nawe ameze nk’abandi turebe n’ibufasha yahabwa kugirango abashe kwiga se cyangwa kugira ibintu akora nk’abandi.”
Avuga ko mu byo bashinzwe harimo no gufasha ababyeyi guhindura imyumvire, bakabafasha kujyana abana kwa muganga kugirango babashe gukurikiranwa, kandi ko hari aho basanze abana bavurwa bigatanga umusaruro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|