Gukurikirana abavuye Iwawa bizabarinda gusubira mu biyobyabwenge

Ubuyobozi bw’Ikigo ngororamuco no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro cy’Iwawa buvuga ko bufite impungenge z’uko urubyiruko icyo kigo gihugura rushobora kuzasubira mu biyobyabwenge mu gihe babuze ubakurikirana.

Urubyiruko rwarangije Iwawa uyu mwaka ni 1121.
Urubyiruko rwarangije Iwawa uyu mwaka ni 1121.

Ubuyobozi bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017, ubwo bwasohoraga urubyiruko 1121 rwari rumaze umwaka ruhagororerwa ariko 225 muri bo bakaba nta miryango bafite bazerekezamo.

Bosenibamwe Aime, umuyobozi mpuzabikorwa w’ikigo cya Iwawa, yavuze ko bahangayikishijwe n’uko urubyiruko rugorowe rukigishwa imyuga iyo rutashye rukabura aho rujya n’ababitaho basubira mu buzererezi, abandi bakajya mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Dusaba abayobozi b’uturere gufasha abavuye Iwawa no gushyira mu bikorwa ubumenyi bahavanye twirinda ko bagaruka mu muhanda no gukoresha ibiyobyabwenge, kuko igihugu kibatangaho amafaranga menshi, ntitwifuza ko musubira mu buzima bubi.”

Urubyiruko rurangije Iwawa ruvuga ko imyuga bigishwa ibagirira akamaro.
Urubyiruko rurangije Iwawa ruvuga ko imyuga bigishwa ibagirira akamaro.

Yavuze ko imbogamizi zabo zishingiye ku kuba urubyiruko rurangije amasomo, 107 ari abagaruwe ku nshuro ya kabiri kuko bongeye gufatirwa mu biyobyabwenge.

Gusa icyo kibazo ntikiri mu rubyiruko, kuko uyu mwaka hari na 218 bubatse ingo ariko bafatirwa mu myitwarire idahwitse bakazanwa Iwawa.

Nkuriyehe Thomas warangije Iwawa agasubira mu muryango avuga ko amasomo bahabwa muri icyo kigo abafasha iyo basubiye mu muryango.

Ati "Sinari mfite icyerekezo, ariko tukimara gusoza amasomo hano Iwawa, twatashye mu Karere ka Gasabo twashoboye gukora Koperative y’ubudozi no ububaji kandi tumaze kuba barwiyemezamirimo beza, mu kubaka igihugu ndetse tukigisha n’ abandi batugana, tukaba twifuza kugabanya umubare w’urubyiruko ruzanwa Iwawa."

Ibiyobyabwenge by’urumogi n’inzoga z’inkorano nibyo bikoreshwa gukoreshwa n’urubyiruko kurenza urugero.Bituma ikigo cya Iwawa kivuga ko mu Rwanda muri metero 300 haboneka ibiyobyabwenge.

Ikigo cya Iwawa kivuga ko umuntu umwe arangiza amasomo no kugororwa atwaye ibihumbi 591Frw. Abarangije bose uyu mwaka batwaye miliyoni 662Frw. Ibi bituma igihugu gihomba miliyoni 402Frw buri mwaka.

Ikigo cya Iwawa cyatangiye gukora mu 2010, kimaze kugorora no gutanga ubumenyingiro ku bantu 12.127.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka