Gukurikirana abana hakiri kare biri mu byatuma bakurana umuco wo kwigira
Nubwo usanga bitaratera imbere mu Rwanda, Ministeri y’Uburinganire n’Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko gutoza abana hakiri kare umuco wo kwigira ni inshingano z’ababyeyi, kugira ngo bazakure bishakamo ibisubizo.
Abahanga bemeza ko byinshi mu bizaranga ubuzima bw’umwana uvutse ari ubumenyi asanga ku isi bitewe na sosiyete yakuriyemo. Bityo bikaba inshingano z’ababyeyi kuyobora abana mu buzima bitewe n’icyo umwana ashoboye cyangwa umubyeyi kumuba hafi akabimutahurira.
Mu Rwanda ho iyo gahunda iracyari inyuma cyane ndetse n’ubuyobozi mu nzego z’uburezi bukemeza ko bikiri ikibazo. Gusa hakaba hari intambwe itangiye kugenda iterwa, mu rwego rwo gufasha abana gukurana umuco wo kwigira, nk’uko biri mu ndangacaciro z’u Rwanda.
Henriette Umulisa, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango (MIGEPROF), yemeza ko nta wakwemeza ko u Rwanda ruri mu nzira y’iterambere, niba hatariho gahunda yo kwigisha abakiri bato uwo muco hakiri kare.

Agira ati “Ibyo byose ni ibizamufasha kugira ngo azakure afite wa musingi dushaka w’umwana koko ufite uburere, ufite ibintu byose bizamufasha mu gihe azaba ari mukuru gukomeza kwiteza imbere ariko ateza imbere n’igihugu cye.”
Ku kibazo cyo kuyobora abana mu byo bashoboye no kubaba hafi cyane cyane mu burezi, yemeza ko bikenewe cyane ko umwana akura yiyumvamo ubushake bwo kubahiriza inshingano, nk’uko yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Kane tariki 28/11/2013.
Muri iyi nama yateguraga inama y’abana ngarukamwaka, Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abana (NCC), yatangaje ko hari ikibazo cy’ubushobozi cyatumaga abana badakurikiranwa neza ariko hakaba hari intambwe yatangiye guterwa.
Iyi nama y’abana izabera ku rwego rw’intara izaba itegura indi mpuzamahanga u Rwanda ruzakira izatumirwamo ibihugu bitandukanye n’Abanyarwanda baba hanze bakazayitabira.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
burya barya bavuga ngo umwana apfira mu iterura, bivuze ko rero igihe cyose umwana ataronse uburere akiri muto ntago ushobora kumuhindura amaze gukura, rero ndashimira mbikuye kumutima Leta y’u rwanda yo yamenye ibi rugikubita maze igashaka icyafasha umwana w’umunyarwanda kumuha uburere hakiri kare.