Gukura abana mu bigo by’imfubyi bizajyana no kubaka uburenganzira bwabo
Igikorwa cyo gukura bana mu bigo by’imfubyi cyatangirijwe mu kigo cy’imfubyi cya Orphelinat Noel ku Nyundo mu karere ka Rubavu, tariki 19/09/2012, kandi iki gikorwa kizajyana no kubaka imiryango no kwita ku burenganzira bw’abwana.
Ikigamijwe si ugukura abana benshi mu bigo by’imfubyi no kubifunga, ahubwo hagamijwe ukwegera abana no kubafasha kubona uburere bwiza bakuye mu miryango kuruta iyo bakura mu bigo; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yita ku bana, Zayina Nyiramatama.
Iyi komisiyo ikoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye bagomba kubanza kwegera abana bagomba gushyirwa mu miryango kimwe n’imiryango izabakira, kuko aba bana bafite uburere butandukanye n’ubwo aba babyeyi baha abana basanganywe.
Iki gikorwa cyo gukura abana mu bigo kizajyana no kongerera ubushobozi imiryango kugira ngo abandi bana batava mu miryango bajyanwa mu bigo.

Leya y’u Rwanda yihaye intego ko nyuma y’imyaka ibiri ibigo birererwamo abana bigomba kuba byafunzwe; ariko iki gikorwa nticyoroshye kuko hari abana badafite imiryango bajyanwamo kimwe n’abana batazashobora kumvikana n’imiryango bazashyirwamo nubwo bazajya bakurikiranirwa hafi.
Nkuko byagiye bigaragara hari abana bagiye bakurwa mu bigo bagezwa mu muryango bagafatwa nk’abakozi bo mu ngo, abandi bakajyanwa mu miryango kugira ngo yikubire imitungo y’iwabo w’abana.
Orphelinat Noel de Nyundo ni cyo kigo cy’imfubyi gifite abana benshi bagera kuri 563. Ubuyobozi bwacyo buvuga ko mu gihe gishize hari abana bagera ku 1000 bagiye mu miryango ariko bagaruka mu kigo kubera kubafata nabi.
Mgr Nsengumuremyi Jean Marie Vianney, igisonga cya musenyeri wa diosezi ya Nyundo, avuga ko iyi gahunda yo kushyira abana mu miryango babanje gutegurwa no gutegura imiryango ari byiza, gusa akavuga ko bagomba kubanza kureba imbogamizi zishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana.
Itsinda ry’abakozi barindwi bafite inararibonya mu bumenyamuntu bazategura abana n’imiryango izabakira bagejejwe mu karere ka Rubavu kugira bakureho imbogamizi zisubiza inyuma iki gikorwa.

Mu Rwanda habarirwa abana 3323 bari mu bigo by’imfubyi, naho ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo gifite abana 563 cyashinzwe 1954 gishinzwe na Mgr Aloys Bigirumwami agitangirije ahitwa i Muramba kubera abana baburaga ababyeyi bakiri bato ntibitabweho neza.
Bamwe mu bana bakizanwagamo barimo abakomoka mu miryango itishoboye, abasizwe n’ababyeyi bagwa mu bitaro mu gihe cyo kubyara, abatawe n’abarwayi bo mu mutwe, indaya kimwe n’abandi babyara batabyiteguye bagahitamo kubajugunya.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|