Gukunda igihugu ni ugukunda Abanyarwanda-Mayor Sembagare

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo mu karere ayoboye gukunda igihugu barwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo biza ku isonga mu guteza umutekano muke abatuye ako karere.

Sembagare yabivuze mu cyumweru gishize ubwo muri ako karere bari mu muhango wo kumena ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abaturage gukunda igihugu bakava mu biyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abaturage gukunda igihugu bakava mu biyobyabwenge.

Muri ako karere hagaragara cyane ikiyobyebwenge cya kanyanga ndetse n’izindi nzoga ziza mu mashashi, zifatwa nk’ibiyobyabwenge, nka Blue Sky ndetse na Chief Waragi, abaturage bamwe bakabinywa bagasinda bagateza umutekano muke.

Ibyo biyobyabwenge ngo usanga bitera bamwe kurwana bagakomeretsanya. Abagabo bafite abagore ngo bagataha basinze bagakubira abagore babo bakabakometsa ugasanga binabaviriyemo kubura ubuzima.

Nko mu kwezi kwa Mata 2015 hagaragaye ingero ebyiri zigaragaza uburyo ibiyobyabwenge biteza umutekano muke mu Karere ka Burera; nk’uko ubuyobozi bw’ako karere bubihamya.

Ngo muri uko kwezi, umugabo utuye mu Murenge wa Cyanika yarakaranyije n’umugore we kubera gusinda, aterura umupanga agiye kumutema, aramuhusha maze atema mu mutwe umwana yari ahetse ahita apfa nyina nawe arakomereka.

Hashize iminsi mike na bwo umugabo n’umugore batuye mu Murenge wa Kagogo ngo baratonganye maze umugabo agira umujinya ahita atwika inzu babamo irashya irakongoka ariko ntihagira umuntu uhiramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera abishingiraho abwira Abanyaburera ko ukunda igihugu agomba kuva mu biyibyabwenge bituma aagihungabanyiriza umutekano.

Agira ati “Gukunda igihugu ntabwo ari ugukunda amabati cyangwa iyi sima cyangwa biriya birunga. Oya! Ni ugukunda abagituye: Abanyarwanda. Nonese uraba wanze kariya kana kawe, ukunde uwanjye…muhere iwanyu mu ngo zanyu.”

Akomeza agira ati “Icyo kintu cyo kuba nk’igisimba, nk’inyamaswa, ni uko muba mwanyoye ibiyobyabwenge, abana bakubona bakiruka…mwa bagabo mwe mwaretse ibiyobyabwenge!”

Uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yasuraga Akarere ka Burera ku wa 29 Mata 2014, agasaba ko hakazwa ingamba mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ngo byari bimaze kuba byishi muri ako karere kandi bigahungabanya umutekano.

Akarere ko kahise gafata ingamba zitandukanye zo kubirwanya zirimo gufata ababyikorera babikuye muri Uganda, bitwa Abarembetsi, bakabyamburwa bikamanerwa imbere y’abaturage naho bo bakajyanwa mu bigo ngororamuco bagashishikarizwa gukora indi mirimo ibyara inyungu.

Ubuyobozi bw’ako karere buhamya ko izo ngamba zatumye ibiyobyebwenge bigabanuka ku kigero kibarirwa muri 80%.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 1 )

dukunde igihugu tukirinde abashaka kucyonona n’ibicyonona maze dukomeze umuvuduko w’iterambere

kajangana yanditse ku itariki ya: 20-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka