Gukoresha “Visa Card” mu gutanga umusanzu w’Agaciro Development Fund byatangiye

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangije gahunda yo gutanga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund ” ku rwego mpuzamahanga, hakoreshejwe ikarita ya VISA.

Kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, nibwo ikoranabuhanga rya Internet Abanyarwanda aho bari hose bashobora gukoresha mu gutanga umusanzu ryashobotse neza; nk’uko impuguke muri MINECOFIN, Adam Kyamatare yatangarije Kigali Today.

Cyamatare yagize ati: “Hari abantu bari hanze y’u Rwanda badashoboye gutanga umusanzu wabo bakoresheje kwandika ubutumwa kuri telephone, cyangwa se badashoboye kwijyanira amafaranga kuri za banki. Icyo bashoboye rero ni ukujya kuri internet, bakuzuza imbonerahamwe iri ku rubuga rwa Agaciro Development Fund”.

Uwifuza gutanga umusanzu we akoresheje Visa card, afungura urubuga rwa internet www.agaciro.org, hanyuma agakanda ahanditse “how to contribute”.

Igika cya kabiri nicyo kimwereka uburyo yuzuza imbonerahamwe imusaba kuvuga bimwe mu bigize umwirondoro we, inomero y’ikarita ya Visa ye n’umubare w’amafaranga atanze.

Urubuga rwa internet rw’Agaciro Development Fund runagaragaza kandi uburyo bwose umuntu ashobora gutanga umusanzu we wo kunganira mu bikorwa byo kubaka u Rwanda.

MINECOFIN, ifite mu nshingano imicuringire y’icyo kigega, yavuze ko Abanyarwanda n’inshuti zabo, aho bari hose ku isi bamenyeshejwe impamvu yo gutanga umusanzu muri icyo kigega, binyuze mu butumwa bwabohererejwe muri za ‘e-mails’ zabo, no kuri za ambasade z’u Rwanda ziri mu bihugu barimo.

Banki ya Kigali ni imwe mu zakirirwamo amafaranga ajya mu kigega Agaciro Development Fund, ikaba yagaragaje ko hari benshi batangiye kwitabira gutanga umusanzu wabo hakoreshejwe Visa card.

Abakozi b’iyi banki bafungura urubuga rw’icyo kigega, babona uwatanze amafaranga, bagasohora mu mashini zabo inyemezabwishyu ya buri muntu, kugira ngo hazabeho kugaragaza mu mpapuro umubare w’umusanzu watanzwe n’abawutanze.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka