“Gukoresha ukuri no kwanga ikibi ni inzira y’ubutwari” - Mayor wa Burera
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko iyo umuntu akoresha ukuri kandi akanga ikibi aho kiva kikagera aba agana inzira y’ubutwari kuko Intwari iharanira kugana mu murongo mwiza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013 ubwo abaturage bo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, bizihizaga umunsi w’intwari, Samuel Sembagare, umuyobozi w’akarere, yasabye abaturage kwitekerezaho nabo bakamenya uko bahagaze niba ari ibigwari cyangwa Intwari.
Yababwiye ko nibamara kumenya uko bahagaze bagomba gufata ingamba zo kugera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda zitangiye Abanyarwanda. Sembagare akomeza abwira abo banyaburera ko niba bashaka kuba Intwari bagomba kwimakaza ukuri bagatandukana n’ikibi.

Ati: “Iyo ukoresha ukuri ni kimwe mu ntwaro z’ubutwari. Iyo wanga ikibi, ukitandukanya n’ikibi, ukacyamagana n’ubwo wabizira, uba uri intwari”.
Akomeza avuga ko kuba intwari ari ugukunda igihugu cyakubyaye ndetse no kuba inyangamugayo muri byose.
Ati: “Kuba inyangamugayo ntabwo ari ukuvuga gusa. Abaturanyi bawe bakubona bate? Umudamu washatse, abana muri kumwe, umuryango, uri intwari koko?...ese mugenzi wawe iyo atabaje uramutabara?”
Yatangaje ko uharanira ubutwari adatera amatiku ahubwo aharanira gushyira hamwe n’abandi kugira ngo bagere ku gikorwa gifitiye akamaro benshi. Uharanira ubutwari ntabwo yitekereza ho nk’uko Sembagare abihamya.
Umuyobozi w’akarere ka Burera akomeza asobanurira abanyaburera ko Intwari irangwa n’ubumwe. Akomeza abasaba ko bakwiye kugira ubumwe hamwe na bagenzi babo n’abaturarwanda muri rusange.
Agira ati: “Ntabwo rero intwari ivangura, ntirangwa n’amarangamutima ngo uriya ni uyu, oya! Uwo ari we wese umufata nk’umuvandimwe”.
Abaturage bo mu murenge wa Rugengabari batangaza ko mu rwego rwo kugera ikirenge mu cy’Intwari z’u Rwanda, bazihatira kugira indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ku munsi w’Intwari z’u Rwanda hibukwa intwari ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Insanganyamatsiko y’umunsi w’Intwari mu mwaka wa 2013 igira iti “Ubutwari ni ishingiro ry’Agaciro n’Iterambere.”
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|