Gukoresha mubazi ku bamotari byabaye bisubitswe

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko gukoresha mubazi ku bamotari byabaye bihagaritswe (bisubitswe) nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bakoze ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022.

Mukuralinda avuga ko n’ubwo abamotari buririye ku kibazo cya mubazi bagakora imyigaragambyo, hari n’ibindi bibazo by’ingutu bari bafite birimo imicungire itanoze y’amakoperative yabo.

Avuga ko hari ikibazo cy’Ubwishingizi (Assurance) buhenze (bungana n’ibihumbi 40 buri mumotari atanga ku mwaka), ihazabu ihanitse(25,000frw) bacibwa mu gihe batakoresheje mubazi, ndetse n’umusoro uhanitse bavuga ko batanga ku mashini ya mubazi.

Mukuralinda avuga ko inama bakoranye n’abamotari yanagaragarijwemo ikibazo cy’abarenga ibihumbi birindwi mu bihumbi 26 bakorera mu Mujyi wa Kigali batagira ibyangombwa bibaranga.

Avuga ko ibyo byangombwa batagira ari uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ubwishingizi ndetse n’uruhushya rwo gutwara abantu kuri moto(autorisation).

Alain Mukuralinda avuga ko ibibazo byigiwe hamwe hahujwe inzego zitandukanye zirimo RURA, Polisi n’Amakoperative y’abamotari, hakagaragazwa ko ikibazo cyihutirwa ari icy’umutekano w’abamotari ku muhanda ndetse n’abo batwara.

Yakomeje agira ati "Nta kujya kuri mubazi hari abantu ibihumbi birindwi batagira ibyangombwa kandi bari mu muhanda, nguko uko hafashwe umwanzuro w’uko uhereye uyu munsi(tariki 14 Mutarama 2022), kugenzura mubazi byaba bihagaze, bisubitswe ariko ntabwo bivuyeho, bisobanuke neza ntabwo mubazi izavanwaho, izagarukwaho ariko habanze higwe icyo kibazo cy’abantu bajya mu muhanda badafite ibyangombwa".

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko hagati aho inzego zibishinzwe hamwe n’amakoperative y’abamotari bazabanza kwigisha isobanurampamvu rya mubazi, ndetse no kugabanya amafaranga y’ihazabu acibwa umuntu iyo atakoresheje mubazi, akaba agomba kugaruka ku bihumbi 10.

Icyakora umumotari wese ashobora gukomeza gukoresha mubazi n’ubwo atazagenzurwa cyangwa ngo acibwe amafaranga y’ihazabu biturutse ku kutayikoresha. Biterwa n’uko abafatwa bose ngo bashobora kuba batanemerewe gukora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto.

Mukuralinda avuga ko koperative zidakemura ibibazo by’abanyamuryango bazo b’abamotari zishobora kuzahagarikwa.

Mukuralinda akomeza avuga ko impamvu mubazi zikwiye gukoreshwa ari uguteza imbere gahunda ya Leta yo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rijyanye n’iki kinyejana cya 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Bakwepye ikibazo cya nyacyo

Juma yanditse ku itariki ya: 16-01-2022  →  Musubize

Nukuri harebwe uko motar yakoroherezwa bijyanye nikiguzi cyubuzima muri iyiminsi ugereranije ibyo basabwa birahenze kurusha ibyo binjiza bakabaye batera imbere kuburyo bugaragara

Niragire ephrem yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Nonese ko nunva icyateje ikibazo ataricyo bizeho?mubazi&
N
Ibyangobwa

Dad yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Nonese ko nunva icyateje ikibazo ataricyo bizeho?mubazi&
N
Ibyangobwa

Dad yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Iki kibazo cy,abamotari kirajya gusa n,ikibazo kiri mu mafranga acibwa za Pharmacies z,imiti y,abantu,ubu nacyo mutegereze gatoya nikijya ahagaragara muzamenya neza ko ibyo Evode yavugaga aribyo.Harimo ubusambo bukomeye ahantu hose mu Rwanda ahantu hitwa ko harimo ingaga ni ubusambo bwiberamo gusa no gukingira ikibaba bagenzi babo MINISANTE ibe yitegura gusubiza vuba aha.

Ford yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Iki kibazo cy,abamotari kirajya gusa n,ikibazo kiri mu mafranga acibwa za Pharmacies z,imiti y,abantu,ubu nacyo mutegereze gatoya nikijya ahagaragara muzamenya neza ko ibyo Evode yavugaga aribyo.Harimo ubusambo bukomeye ahantu hose mu Rwanda ahantu hitwa ko harimo ingaga ni ubusambo bwiberamo gusa no gukingira ikibaba bagenzi babo MINISANTE ibe yitegura gusubiza vuba aha.

Ford yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Ntureba ko imyigaragambyo yo mumahoro ari ngombwa!!!! Agahwa kari kuwundi karahandurika .il faut savoir manifester ses intérêts bravo les motards

Luc yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Nonese ikibazo cyatewe nabatagira ibyangombwa cyangwa cyatewe nuko abamotari baturwaho ibintu ntanama zabayeho NGO basobanurirwe kandi nabo bagire uruhare mubibakorerwa? Nibabanze bakemure ibibangamiye motari ubundi nawe bamubaze ibyo byangombwa. Azaba akorera about bashoramari hose bayamunaraho akurehe ago abigura koko?

Alias yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka