Gukoresha inyandiko zerekana serivise zitangwa mu bigo bya Leta bizihutisha akazi
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’inyandiko zikubiyemo serivisi zigenerwa abaturage mu bigo bya Leta na za Minisititeri. Izo nyandiko zitezweho kunoza itangwa rya serivisi zigenerwa abaturage no kwihutisha akazi.
Muri uyu mushinga, buri kigo cya Leta na Minisiteri bisabwa gushyira ahantu hagaragara inyandiko zerekana serivise bitanga n’uburyo bwo kuzibona ku buryo buri muntu wese uje agana icyo kigo ayibona bitamugoye.
Izi nyandiko zikubiyemo buri serivisi umuturage yemerewe muri buri kigo cya Leta n’ibyo asabwa kugira ngo ayihabwe, ku buryo nyir’ugusaba serivisi amenya aho aza agana.
Atangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’izo nyandiko uyu munsi tariki 16/02/2012, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, yavuze ko ari inshingano za buri kigo gukoresha izo nyandiko, kuko ntacyo zaba zimaze zidakoreshwa n’ubwo zaba zikoze neza.
Minisitiri Murekezi yagize ati “Twasanze mu kunoza imikorere yacu izo nyandiko zigomba kujya zikoreshwa.” Yatanze urugero ku kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka cyabashije kunoza serivise kubera kuzikoresha.

Kugeza ubu inyandiko 90 nizo zamaze gutegurwa, hakaba hasigaye izindi 50 nazo zigomba kuba zarangiranye n’uyu mwaka, nk’uko Minisitiri Murekezi yakomeje abitangaza.
Minisitiri Murekezi kandi yagaye ibigo byitwaza ubuswa bw’abakozi mu gusobanura imicungire mibi y’umutungo mu bigo byabo, nyamara mu gihe cy’igenzura bagaha abakozi babo amanota arenze 90% y’imyitwarire myiza mu kazi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|