Gukorera Perimi za burundu bigiye kujya byihuta

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ikibazo cyo gutinda mu kwiyandikisha ku bakorera impushya za burundu, igiye kukibonera gisubizo bakajya babona ‘Code’ zo gukoreraho mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko ubu Polisi irimo kongera abakozi muri uru rwego, ndetse harimo no kubakwa ikigo cyihariye kizafasha kwihutisha ikorwa ry’ibizamini, cyane cyane ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga.

CP Kabera avuga ko ikigo kirimo kubakwa kizafasha cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali gukora buri gihe, ubu imirimo yo kucyubaka ikaba igeze hejuru ya 70%, ku buryo mu gihe cya vuba kizaba cyatangiye gukoreshwa.

Polisi itanze umurongo kuri iki kibazo, nyuma y’aho abantu bashaka gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bavuga ko kubona Code yo gukoreraho ikizamini bitinda, ugasanga abiyandikisha uyu mwaka wa 2023 bahabwa hagunda yo kuzakora ikizamini umwaka utaha wa 2024 muri Werurwe.

Munyarukundo Alphonse, avuga ko iyo umuntu yakoreye uruhushya inshuro imwe agatsindwa, ataba afite andi mahirwe yo gukorera urundi vuba, kuko bimusaba kuzakora undi mwaka.

Abigisha gutwara ibinyabiziga na bo bemeza uburemere bw’iki kibazo, bagasaba ko Polisi yagira icyo ikora ngo gikemuke burundu, kuko byagabanya n’abajya gushakira ibyangombwa mu nzira zidakwiriye.

Mike Murenzi avuga ko gukorera impushya za burundu bitihuta, bigatuma abantu benshi impushya z’agateganyo zibarangiriraho, bakongera kujya gushaka izindi kandi bitari ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwadukorera ubuvugizirwose bagakuraho ikona Kiri demaraje raise mwaba mukoze

Samuel Masezerano yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Ibyo raise baba Aribyiza kuko umuntu yashakaga cod ugasanga bitwaye IG I he kin in I Ari KO mwadufasha muka dukorera ubuvugizi ikizami cya Demaraje bakajya bagikoresha ba dakoresheje ikona kuko nubundi umuntu imodoka Abayiizi pe mwadufashsa rwose Amafranga ya demaraje nayubusa murakoze

Samuel yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Ndatekereza ko umuntu usubiyemo ikizamini cyuruhushya rwaburundu yajya akoreshwa ibizami yatsinzwe gusa.
Murakoze

Riziki yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Ndatekereza ko umuntu usubiyemo ikizamini cyuruhushya rwaburundu yajya akoreshwa ibizami yatsinzwe gusa.

Riziki yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize
Ndagijimana pascal yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka