Gukorera perimi kuri mudasobwa bizaca ruswa - Polisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko uburyo bushya bwo gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, buzaca burundu ruswa yakundaga kuvugwa muri icyo gikorwa.

Buri muntu akorera kuri mudasobwa ye akahava amenye niba yatsinze cyangwa yatsinzwe
Buri muntu akorera kuri mudasobwa ye akahava amenye niba yatsinze cyangwa yatsinzwe

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yamurikaga ku mugaragaro ubwo buryo bwari bumaze igihe gito bukoreshwa mu rwego rw’igerageza, igikorwa cyabereye ku Muhima, ahakorera ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020.

Abifuza gukorera urwo ruhushya rw’agateganyo biyandikisha ku Irembo nk’uko bisanzwe, umuntu agahita ahabwa umunsi azakoreraho, isaha n’aho azakorera.

Umunsi we iyo ugeze, ajya aho agomba gukorera, ababishinzwe bakareba ko ari ku rutonde, bamubona agahabwa agapapuro kamwereka mudasobwa akoreraho, akinjira mu cyumba cy’ikizamini.

Icyo gihe ahita ajya kuri mudasobwa yemerewe, agatangira gukora, aho ahabwa ibibazo 20 agomba gukora mu minota 20, iyo minota iyo irangiye mudasobwa ntiyemerera ukora ikizamini gukomeza ahubwo ihita imwereka amanota yabonye, akamenya niba atsinze cyangwa atsinzwe.

Uwo mucyo ikizamini gikorerwamo, ni wo utuma CP Kabera avuga ko ubwo buryo buzaca burundu ruswa, kuko ntaho ukora ahurira n’abapolisi bashinzwe iby’ibizamini.

Agira ati “Ubu buryo ni bwiza, turagira ngo Abanyarwanda babuyoboke kuko bukorera mu mucyo, aho kugira ngo umuntu ajye gushaka umufasha kandi amubeshya akamwaka ruswa. Hano ikizamini gikorwa ku mugaragaro, hagakora abantu benshi kuko ubu ku munsi hakora abagera ku 2,980, mbere ntibyashobokaga”.

Ati “Twumva rero ari ikintu cyiza kinihuta, kizarushaho kudufasha kunoza serivisi dutanga, kigaca ruswa no gukoresha amakosa abapolisi kuko ahanirwa. Izo serivisi nta kindi kiguzi zisaba uretse igiteganywa n’itegeko, abantu rero bazigane”.

Iyo umuntu amaze kobona ko yatsinze, ashobora guhita yandikisha uruhushya rwe yatsindiye agahita aruhabwa bidatinze, na ho uwatsinzwe yemerewe guhita yongera akiyandikisha agahabwa undi munsi wo gukora.

CP Kabera avuga kandi ko ubwo buryo bushya budakuyeho ubusanzwe bwakoreshwaga kuko ibikorwa remezo bitarakwira hose ndetse ko hari n’abatazi gukoresha mudasobwa.

CP John Bosco Kabera (ibumoso), na ACP Teddy Ruyenzi bari imbere y'ahakorerwa ibizamini
CP John Bosco Kabera (ibumoso), na ACP Teddy Ruyenzi bari imbere y’ahakorerwa ibizamini

Ati “Uburyo busanzwe ntibuvuyeho. Ibizamini bizakomeza bitangwe, hano ku Muhima hari ibyumba birimo gutunganywa bizakorerwamo ndetse no mu ntara na ho bizashyirwaho. Intego ni uko batazongera kujya gukorera muri za sitade bicwa n’izuba, bicara hasi mbese badatuje”.

Manzi Ivan wari umaze gukora ndetse yanatsinze, yavuze ko ubwo buryo ari bwiza kandi butanarushya.

Ati “Icyo umuntu akora ni ukwiyandikisha agahita ahabwa nomero yishyuriraho 5,000 noneho akerekwa igihe azakorera. Mbonye nta kigoye kirimo, kandi nshimishijwe no kuba ntsinze. Uburyo busanzwe bwagoranaga kuko bwasabaga gutegereza kugira ngo ubone serivisi runaka”.

Batamuriza Idaya watsinzwe na we ati “Muri rusange ikizamini nticyari gikomeye, natsinzwe n’ukutamenyera mudasobwa, igihe cyambanye gito sinabasha kurangiza ibibazo byose. Ngiye kongera kwihugura kuri mudasobwa hanyuma nongere niyandikishe kandi nizeye kuzatsinda”.

Abagiye gukora ikizamini babanza gutanga indangamuntu zabo
Abagiye gukora ikizamini babanza gutanga indangamuntu zabo

Muri ubwo buryo bushya, abantu babiri bashobora kuba bicaranye ariko ntibakore ibizamini bimwe kandi si na ngombwa ko batangirira rimwe kuko buri wese imashini imubarira igihe akoresha.

Kuri ubu hari ahantu 18 mu gihugu hakorwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, ari ho Muhima muri Kigali; Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Nyagatare na Bugesera i Burasirazuba; Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero na Rubavu i Burengerazuba; Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyaruguru mu Majyepfo, hakaba Musanze na Gicumbi mu Majyaruguru.

Reba Video isobanura uko icyo kizamini gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

iyigahunda ya porisi ninziza cne turabasabye byimazeyo Na perme mubyigeho kuko naho harimo ikibazo cne naho bibe online

fideli yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

iyigahunda ya porisi ninziza cne turabasabye byimazeyo Na perme mubyigeho kuko naho harimo ikibazo cne naho bibe onligne

fideli yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

iyogahunda ninziza pe. ariko harikibazo mfite. nkubu nandikishije provisoire yanjye le 1/6/2019 nsaba ko nzayifatira i musanze ariko kugeza nanuyumunsi bambwirako itarahagera. ubuse ko igihe kurangiza igihe ntaranayibona ubwo sinzaharenganira? ese nigute service imara amezi 9 itaraboneka yarishyuwe byongeye murwego rwa police dufataho icyitegerezo koko

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

iyogahunda ninziza pe. ariko harikibazo mfite. nkubu nandikishije provisoire yanjye le 1/6/2019 nsaba ko nzayifatira i musanze ariko kugeza nanuyumunsi bambwirako itarahagera. ubuse ko igihe kurangiza igihe ntaranayibona ubwo sinzaharenganira? ese nigute service imara amezi 9 itaraboneka yarishyuwe byongeye murwego rwa police dufataho icyitegerezo koko

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

ikibazo cyabaye giteye gitya abantu bakoreye kumpapuro kuwa 20/01/2020 amanota yabo yanze gusohoka mwatubariza impamvu

fabien yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Rwose iyi gahunda ninziza twarayishimiye kuko ntahantu ruswa yaturuka ahubwo bishoboka na permit definitive yaba online

IRANKUNDA MOise yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Rwose iyi gahunda ninziza twarayishimiye kuko ntahantu ruswa yaturuka ahubwo bishoboka na permit definitive yaba online

IRANKUNDA MOise yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka