Gukorera mu rugo cyangwa mu biro bitandukaniye he? Ubuhamya

Kuva tariki 14 Werurwe Abanyarwanda bakorera mu biro basabwe gukorera mu ngo zabo, mu kwirinda gukomeza guhura n’abantu benshi bakaba bakwandura icyorezo cya COVID-19.

Hari abashima gukorera mu rugo n'abashima ku biro (Photo:Internet)
Hari abashima gukorera mu rugo n’abashima ku biro (Photo:Internet)

Ni ibintu bitari bisanzwe mu Rwanda ko umukozi wa Leta cyangwa ukorera ikigo runaka abyukira mu rugo agakorera akazi mu rugo icyumweru kigashira.

Iminsi 10 irashize abantu basabwa kuguma mu ngo, abakora akazi bakagakorera mu rugo bakoresha ikoranabuhanga batagombye gusohoka.

Harimo benshi bavuga ko basanze ari byiza ko byatumye basabana n’imiryango yari yarababuze, abandi bakavuga ko bagize amahirwe yo kuva ku biryo bya resitora, abandi bavuga ko gukorera hanze ari bwo bakora neza.

Kigali Today yaganiriye n’abantu batandakanye bamaze iyi minsi bakorera mu ngo zabo badasohoka batangaza ibyiza n’ibibi basanzemo.

Umurengezi Regis, ni umunyamakuru ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba avuga ko gukorera mu rugo bigoye kuko atabona amakuru uko ayifuza.

Agira ati “Akazi kacu kadusaba gusohoka, nubwo n’ubu tubyemerewe, ariko ntitubona abantu uko twabyifuzaga.

Mu rugo ni byiza twashoboye kwegera umuryango uko tubyifuza, ariko akazi ko ntikagenda neza kuko dukoresha telefoni mu kubona abantu rimwe tukababona abandi tukababura”.

Umurengezi avuga ko bamwe mu bayobozi babonye umwanya wo guhunga ibibazo babazwa n’itangazamakuru kuko batitaba kandi utabasanga mu biro nkuko byari bisanzwe.

Umwe mubakozi b’Akarere ka Gatsibo waganiriye na Kigali Today avuga ko ari byiza, ariko bibonekamo n’imbogamizi.

Ati “ Tugeze mu minsi yo kwishyura abakozi kandi bisaba murandasi yihuta kandi mu rugo itaboneka, urumva ko ari imbogamizi, kugira umuhate ‘concentration’ biba bigoranye, kugenzura dosiye neza ntibyoroha kuko n’uwo uyisaba ari mu rugo ugasanga ntayifite”.

Akomeza avuga ko iyo umuriro ushize mu nyubako ya Leta urawishyura dosiye zikabikwa neza nyuma yo gusinywa kuko igenzura ‘Audit’ riracyareba dosiye (supporting documents) zumwimerere kuruta ikoranabuhanga.

Ati “Nk’ umurenge bandika sheki ubu bafite ikibazo cyo guhura ngo basinyeho bose”.

Mvano Etienne, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge mu Karere ka Rubavu, avuga ko gukorera mu ngo byasize icyuho mu mirenge.

Ati “Hari abakozi bafashaga umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge akazi, ariko na bo bifashe nk’abakozi ba Leta bigumira mu ngo kandi ari bo badufasha gushyira mu bikorwa ibyemezo birimo bifatwa.

Nk’Ushinzwe buhinzi, ubworozi n’irangamimerere n’imibereho myiza na bo bagumye mu ngo kandi bagombye kudufasha akazi, tugashyira mu bikorwa izi ngamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19”.

Tabaro Jean de la Croix, Umwanditsi wa KT Press, ikinyamakuru cya Kigali Today cyandika mu Cyongereza, avuga ko gukorera mu rugo bitanga akazi kenshi, ariko bituma usabana n’umuryango.

Ati “Umuntu ufite urugo rurimo abana bato, utaha bagushakaga, iyo ukorera mu rugo musa nk’aho muri gukorana, ukora kuri mashine na bo bayikoraho, washaka kwandika na bo bakandika.
Abana bakunda telefoni cyane bashaka kwirebera udufilime twabo, iyo ukoresha interineti murayigabana bashaka kujya kuri youtube, rimwe na rimwe washaka guhamagara bakayikwima”.

Tabaro avuga ko icyiza cyo gukorera mu rugo ari ugukora amasaha menshi kuko n’icyo ushaka ukibona hafi utagombye kujya muri Resitora.

Hitimana Emmanuel, arikorera mu bikorwa birebana n’itumanaho. Avuga ko gukorera mu rugo ku bikorera bitabagoye kuko n’ubusanzwe bakunda kwipangira akazi, cyakora akavuga ko imirimo ari yo yahagaze.

Ati “Kubantu bikorera nta kintu byahungabanyije, ikibazo ni amafaranga, abantu bagombaga kwishyura ibikorwa ubu byarahagaze, amasezerano umuntu yagombaga gukora yarahagaze, nkanjye nari mfite amasezerano ane ngomba gushyira mu bikorwa yarahagaze”.

Hitimana avuga ko hari ibyo ushobora gukorera mu rugo ariko hari n’ibindi bigusaba kujya hanze, ubu bikaba bitemwe bigatuma akazi katagenda neza.

Bamwe mu bakozi baganiriye na Kigali Today, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko gukorera mu rugo bitanga umusaruro ku bakoresha, bagasaba ko bikomeje abakoresha na bo bajya babafasha, kuko bakoresha umuriro n’itumanaho ryo guhamagara na interineti byabo mu gihe babisangaga ku kazi.

Abandi bakozi bavuga ko gukorera mu rugo badatanga umusaruro kuko ibyo bakoresha babisize ku kazi, bakavuga ko gukorera mu rugo ari ukuryama, kureba filime no kuvugira kuri telefoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngaho da! Uwo muyobozi wo muri Rubavu se uvuga ko abakozi bifashe nk’abakozi ba Leta, kuri we abafata nk’abikorera?

Ruhogo yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Nukuri iyi nkuru ibyo ivuze ni ukuri, gukorera mu rugo muri ibi bihe birafasha. Ariko covid19 idahari gukorera ku kazi bitanga umusaruro mwinshi kuko ntabikurangaza. Team work yo mu rugo iragorana

Alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka