Gukorera hamwe n’abandi byamufashije kwikura mu bukene bukabije

Consolée Mukamana w’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko kuba mu itsinda rimwe n’abo bahuje ikibazo cy’ubukene bukabije, byamubashishije kubuvamo.

Consolee Mukamana agaburira amwe mu matungo afite
Consolee Mukamana agaburira amwe mu matungo afite

Kimwe na bagenzi be 28, iryo tsinda barihurijwemo n’umuryango APROJUMAP (ukora ibikorwa byo gufasha abakene kubuvamo), ubwo watangiraga gahunda yo kubaherekeza mu rugendo rwo kwikura mu bukene muri 2017.

Asobanura uko gukorera hamwe n’abandi byamufashije kuva mu bukene, agira ati “Ikintu cya mbere batwigishije ni urukundo, n’igikorwa cy’urukundo. Igikorwa cy’urukundo kidufasha gutera imbere kuko duhuza imbaraga, nk’umurima nari kuzahinga mu gihe cy’ukwezi abandi bakamfasha tukawuhinga rimwe, imyaka ikera”.

Bahura buri cyumweru mu gikorwa cy’urukundo, utahiwe bakamukorera umurimo akeneyeho ubufasha. Buri kwezi kandi barahura bakaganira bakanizigamira, umwaka wazashira bakagabana hanyuma buri wese agakora igikorwa yazigamiye.

APROJUMAP ngo yanabigishije guhinga kijyambere, bikubitiyeho ko buri wese yari yamuhaye ihene ebyiri n’inkwavu ebyiri, abona ifumbire maze arahinga, nuko atangira kwikura mu bukene.

Inzu yabashije kuyitera umucanga abikesha inyigisho yahawe ndetse no gukorera hamwe n'abandi bakene
Inzu yabashije kuyitera umucanga abikesha inyigisho yahawe ndetse no gukorera hamwe n’abandi bakene

Ati “Ubundi nahingaga uko mbonye, sinshyiremo ifumbire. Ariko ubu ndafumbira, ku buryo aho nezaga mironko icumi z’ibishyimbo ubu mpeza 30. Mpinga ibishyimbo, nkahinga imyumbati n’ibijumba. No mu mpeshyi mpinga amashaza, kandi mbere sinabyitagaho”.

Amatungo na yo yayahingiye urubingo, kariyandara n’iminyegenyege, abonamo intungamubiri zose. Byatumye ihene ebyiri yahawe ubu zarororotse ku buryo ubu afite esheshatu kandi yaranituye.

Inkwavu na zo ngo zari zatangiye kuba nyinshi, ariko ubu asigaranye ebyiri gusa kuko izindi zarwaye zigapfa.

Mukamana w’imyaka 45 n’abana be bane ubu bafata amafunguro gatatu ku munsi, kandi mbere bararyaga rimwe gusa.

N’inzu atuyemo ni iyo yiyubakiye ubwo yakurwaga muri ntuyenabi. Icyakora Aprojumap yatangiye kumufasha ari ibyondo, none amafaranga yakuye mu buhinzi no mu bworozi yamufashije kuyitera umucanga.

Eugène Niyigena, umuhuzabikorwa w’umuryango Aprojumap, avuga ko abakene bafasha kubuvamo babahuza bakanabagira inama yo gukorera hamwe, kuko bibafasha kungurana ibitekerezo.

Agira ati “Umukene wenyine aba ari nyakamwe. Ni yo mpamvu mu mahugurwa tubaha tubabwira ko ubwabo nk’abakene, ari bo bazi ubukene bwabo, ari bo bazi icyo bakeneye n’akababaro kabo. Iyo bihuje bo ubwabo, bagakorera hamwe, babasha kuzamuka no kuzamurana”.

Niyigena anavuga ko kuba abo bafasha babatoza guhura buri kwezi, atari ukugira ngo bizigamire gusa, ahubwo ari no kugira ngo bungurane ibitekerezo, banaganire ku bibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Yoroye n'inkwavu
Yoroye n’inkwavu

Ati “Icy’ibanze ni ukugira ngo banatinyuke, bamenye gufata ijambo. Kuko mbere umukene ntabwo yajya mu bantu bishoboye ngo atinyuke gufata ijambo. Ariko hagati yabo ubwabo buri wese afata ijambo, abandi bakubaha igitekerezo cye bakamwumva, bakanamuha ibitekerezo bimufasha gukemura ibibazo afite”.

Uretse kwigisha abakene no kubaha amatungo, ujya wubakira n’abadafite aho kuba uba winjije muri gahunda yo guherekeza mu kwikura mu bukene bukabije, ukanatanga amafaranga y’ishuri y’abana babo.

Ubaherekeza mu gihe cy’imyaka itanu, hanyuma wabacutsa bagakomeza guhura bakanafatanya. Kuri ubu abamaze gufashwa na Aprojumap muri ubu buryo ni 2,500. Ni abo mu Turere twa Huye na Nyamagabe, mu mirenge irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka