Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo gihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ahishura ko ibyo yagejeje k’u Rwanda byagezweho kubera ubufatanye n’abandi Banyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho byakozwe ku bufatanye n'Abanyarwanda bose
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho byakozwe ku bufatanye n’Abanyarwanda bose

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, nibwo Perezida Kagame yaherewe icyo gihembo i Londres mu Bwongereza, agihawe n’ikigo cy’Abanyamerika giharanira ubudashyikirwa “American Academy of Achievement.”

Akimara kugishyikirizwa yagize ati “Ubudashyikirwa bwa nyabwo si ubw’umuntu umwe. Umuntu akora ku giti cye, twese nta kintu twageraho. Iyo dukoresheje impano zacu duhuriza ku nyungu imwe, dukoranye twese byadufasha guhindura isi tuyiganisha aheza”

Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe byatumye Abanyarwanda bubaka igihugu kibateye ishema
Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe byatumye Abanyarwanda bubaka igihugu kibateye ishema

Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byatumye bubaka igihugu kibabereye kandi buri wese yibonamo.

Abajijwe umuntu afata nk’ikitegererezo mu buzima bwe, yagize ati “Igisubizo kimvuye k’umutima natanga ni uko ari Abanyarwanda bababaye ariko banga gutsindwa.”

Igihembo cya Golden Plate gihabwa abantu bagize uruhare rufatika mu bikorwa by’imiyoborere myiza, siyansi, ubugeni, siporo n’inganda.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Perezida Kagame igihembo
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Perezida Kagame igihembo

Abantu bakomeye ku isi nibo bagira uruhare mu gutoranya umuntu uhabwa icyo gihembo. Muri bo harimo umwami wa Jordania, Abdulah II; Umugore wa George Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Laura Bush; Umuyobozi wa Alphabet, sosiyete igenzura Google, Larry Page; Bill Clinton; abaherwe nka Bill Gates na Jacon Rothschild; Desmond Tutu na Oprah Winfrey.

Perezida Kagame yafashe n'umwanya ahura n'urubyiruko
Perezida Kagame yafashe n’umwanya ahura n’urubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka