Gukorera abaturage ni yo mpamba Perezida Kagame yahaye abayobozi barahiye
Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi barimo n’abaminisitiri barahiye ko akazi ka mbere gakomeye bafite ari ugukorera abaturage kandi bakazamura n’imibereho yabo.

Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abagize guverinoma bashya n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018.
Mu ijambo rye aho yagarutse ku kamaro rwo kongera amaraso mashya muri Guverinoma, Perezida Kagame yasobanuye ko abayobozi bashya bashyiraho kugira ngo umurimo wo gukorera abaturage urusheho kunozwa.
Yagize ati “Kubaka igihugu, kongera ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage ni umurimo uhoraho. Uwo murimo wo gukorera abaturage usaba igihe cyose imbaraga, ibitekerezo n’imikorere myiza ijyanye n’igihe tugezemo.”
Perezida Kagame yavuze ko adashidikanya ko abayobozi bashya hari ibyo bazanye kandi bizunganira intego y’u Rwanda. Yabasabye gukorera hamwe kuko ari byo bizageza u Rwanda ku musaruro rwifuza.







Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|