“Gukora TIG ntacyo bizamarira abacitse ku icumu” – Perezida wa IBUKA

Perezida wa IBUKA, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko kuba abadafite ubushobozi bwo kwishyura imitungo y’abandi bangije mu gihe cya Jenoside bazakora imirimo nsimburagifungo (TIG) ntacyo bizamarira abacitse ku icumu.

Dr Dusingizemungu yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, tariki 29/06/2012.

Yagize ati “itegeko rivuga ko abatabasha kwishyura kubera ko bakennye cyane bagomba gukora imirimo nsimburagifungo (TIG). Iyo mirimo nta cyo izamarira abagombaga kwishyurwa keretse nihagenwa uburyo igice cy’umusaruro uvuye muri TIG uzajya uhabwa abacitse ku icumu bangirijwe imitungo n’abantu batabashije kubishyura”.

Nubwo inkiko Gacaca zashojwe, haracyari imanza z’imitungo zitararangira. Perezida wa IBUKA akaba asaba abo bireba kubishyiramo imbaraga kugira ngo abangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside batarishyurwa barenganurwe. Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Intebe, yasabye ko uyu mwaka wa 2012 warangira imanza z’imitungo zirangiye.

Na none kandi, kuba imanza zisigaye zirebana na Jenoside zizajya ziburanishwa mu nkiko zisanzwe, Dr. Dusingizemungu avuga ko abacitse ku icumu bagomba kuburana izi manza bakeneye guhabwa abazajya babunganira mu gihe cyo kuburana.

Ku rundi ruhande, kubera ko imiburanishirize yo muri Gacaca inyuranye n’iyo mu nkiko zisanzwe, umuyobozi wa IBUKA abona abacitse ku icumu bazajya bahungabana mu gihe cy’imanza zigomba kuzaburanishwa.

Perezida wa IBUKA asaba ko agashami ko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kigisha ibijyanye no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe (psychologie clinique) gakwiriye kongererwa ingufu, kugira ngo hazaboneke abazajya bafasha abahuye n’ihungabana mu gihe cy’imanza.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kwisegura nsaba abasomyi b’iyi nkuru kunyumva neza, singambiriye gushinyagura cg gutukana ariko ndagira ngo mbwire Dr Jean Pierre ko abacikacumu leta ibitaho kuruta ibindi bice by’abanyarwanda kandi ingaruka za genocide zikaba zigera k’umunyarwanda wese uriho n’uzavuka kuko ari ikibazo dufite mu muryango nyarwanda.

Ndibutsa Dr Jean Pierre ko FARG yashyizweho mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’abacitse ku icumu kandi frw ashyirwamo ava mu maboko ya buri wese. Niba ntibeshya hari hagambiriwe gukumira indishyi kuko byagaragaye ko leta nayo yagize uruhare muri genocide bityo ikaba yaragombaga gutanga indishyi ni nayo mpamvu leta yasanze itabona uko iriha buri wese maze ishyiraho ikigega.

Abacikacumu nabo bakwiye gufata iya mbere bakirwanaho nk’abandi banyarwanda kuko leta imaze hafi imyaka 18 ibitaho kuburyo budasanzwe aho 5% bya budget bigenerwa communaute y’abantu batageze no kuri 1% ry’abanyarwanda.

John yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka