“Gukora nk’ikipe biteza imbere” - Protais Murayire

Ejo mu karere ka Kirehe hateraniye inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi maze abayitabiriye barebera hamwe ibyagezweho kandi barebera hamwe ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragezweho mu minsi ya vuba.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Protais Murayire, yavuze ko uyu wari umwanya wo gushima abanyamuryango kuri byinshi bagezeho mu rwego rw’umuryango mu karere ka Kirehe. Yavuze ko ubu akarere gahagaze neza ku bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu kandi ko nta macakubiri aharangwa.

Murayire yagize ati “gukora nk’ikipe imwe maze ikibazo bakacyumva kimwe bituma batera imbere.” Akomeza avuga ko mu mihigo itaha akarere ka Kirehe biteguye kuba aba mbere.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nibishoboka imirenge yose igize akarere umwaka utaha izaba ifite amashanyarazi. Yibukije abanyamuryango ko bagomba kuva muri politiki y’amagambo bakajya muri politiki y’ibikorwa.

Komiseri w’imibereho myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kirehe akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jacqueline Murekatete, yavuze ko abanyamuryango basabwa kuba ba ndebereho muri gahunda za Leta. Yavuze ko abagore bakangurirwa kwitabira kujya mu murenge SACCO bakitabira kwiguriza bityo bakiteza imbere.

Murekatete yavuze ko kugeza ubu akarere kageze kuri 76,5% mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza kandi gafite gahunda yo kwagura ibitaro bya Kirehe.
Abari mu nama biyemeje guhagurukira ikibazo cy’abanyeshuri 47 biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda batewe inda bari ku ishuri.

Umushyitsi mukuru, Depite Berthe Mujawamaliya, yabibukije ko nta faranga rya Leta rikwiye kujya mu mifuka y’abantu uko biboneye. Yashimiye ubuyobozi bw’akarere kuba bwarabashije kuzana umuriro mu karere ka Kirehe bikaba biri muri bimwe biteza imbere akarere.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka