Gukora mu irimbi bibinjiriza agatubutse
Itsinda ry’abantu 36 bakora isuku ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abantu mu irimbi ry’i Rusororo bavuga ko amafaranga binjiza mu kwezi yabahinduriye ubuzima, bakabasha kwiteza imbere ndetse ubu bakaba batunze imiryango yabo.
Hagenimana Vincent ni umwe mu iri tsinda ry’abantu bakora isuku muri iri rimbi rya Rusororo avuga ko yarangije amashuri yisumbuye akora imirimo itandukanye ariko amahirwe menshi yayagize aho agereye muri aka kazi ko gusukura imva.
Ati “Imva nyisukura bitewe n’uko numvikanye n’umuntu. Nshobora kumuca amafaranga murebye uko ahagaze, cyangwa bijyanye n’ibyo yifuza ko nkora. Urugero, hari uwo nca nk’ibihumbi 10 by’ako kanya bitewe n’akazi ngiye gukora kuri iyo mva”.
Kamwe mu kazi avuga akora, ni ako koza amakaro aba yubakiye imva, gutera indabo zikikije imva ndetse no gukomeza kuyisura igihe yakwangirika akamenyesha ba nyir’umumtu uhashyinguye.
Hagenimana avuga ko mu kwezi iyo yabonye amafaranga make ari ibihumbi 150 ariko ko ashobora kubirenza bikikuba na kabiri.
Ati “Ubundi ni uko ntashaka gutangaza amafaranga yose nkorera hano ubundi ubu ngira imva nitaho bakampemba buri kwezi, ariko nkanagira izo nitaho rimwe na rimwe mbisabwe n’abahashyinguye umuntu wabo”.
Jean Paul Nkunzwenimana ukuriye iri tsinda nawe yemeza ko aka kazi kabafasha kwiteza imbere kandi ari akazi gahuriwemo n’abantu bize ndetse n’abatarize.
Nkunzwenimana avuga ko abagakora barize baba bafite amahirwe yo kwinjiza menshi kuko bo babasha kuvugana indimi n’abanyamahanga igihe baje gusura uwabo uhashyinguye bakabasaba kujya bita kuri iyo mva.
Ati “Jyewe amafaranga nkuramo hano anyishyurira inzu buri kwezi kandi siko kazi konyine nkora kuko ntibimbuza gukora n’ibindi bintu bitandukanye”.
Nyuma yo kubona ko binjiza agatubutse bishyize hamwe bakora ikibina cyo kubitsa no kugurizanya kibafasha kwizigama buri kwezi.
Ati “Bitewe n’uko twinjiza amafaranga atangana buri wese yizigama uko yifite noneho nyuma y’amezi atandatu tukagabana ayo tuba tugejejemo ariko na mugenzi wacu iyo abikeneye turamuguriza”.
Nkunzwenimana avuga ko bakora ari itsinda ry’abantu 36 barimo abagore 21 n’abagabo 17 bose bakaba bamaze kwivana mu bukene.
Iyo atanga ubuhamya bw’uburyo abantu badakwiye gusuzugura akazi, ahera kuri kano bakora akavuga ko umuntu uvuga ko yabuze akazi abiterwa no kwifuza akazi runaka atabasha kubona kandi hari ibyo yakora bikamwinjiriza ahubwo we akabifata nk’ibiciriritse.
Nkunzwenimana avuga ko iri tsinda rimaze igihe kingana n’umwaka bakora aka kazi ko kwita ku mva ziri mu irimbi rya Rusororo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu benshi batunzwe nuko abantu bapfa.Urugero,benshi bakora muli Morgue (Uburuhukiro).Nabo tubatera akantu iyo badufashije kwambika abacu bapfuye,cyangwa kubaterura.Kandi usanga babikorana umurava!!! Gusa tujye twibuka ko Imana isobanura uko bizagenda ku bantu bacu bapfuye.Ku bantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza,kandi batiberaga gusa mu by’isi,ahubwo bakayishaka cyane,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Reka bya bindi babeshya ko upfuye aba ayitabye.Ni kiyibabaza cyane.Ikibabaje nuko benshi bibera gusa muli shuguli,politike,etc...Wababwira gushaka imana bakagukuba na zero.Nyamara bapfa bakabajyana mu nsengero gushaka imana !!! Babanje kuriha pastor cyangwa padili!!! Bakababeshya ko bitabye imana !!