Gukora intebe mu bikarito byamuhesheje igihembo cya miliyoni ebyiri

Niyobuhungiro Pantaleon, ni umusore ufite imyaka 22 y’amavuko, akaba akomoka mu mudugudu wa Kabahaya, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Ku itariki 5 Kamena 2020, nibwo byatangajwe ko ari mu bantu batanu (5) bafite imishinga yatsinze irushanwa ryateguwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA).

Umushinga we, ni uwo gukora intebe zitandukanye yifashishije ubuhanga afite mu bugeni, akazikora mu bikarito,ndetse na ‘kore’yikorera ubwe mu ifu y’imyumbati, imufasha mu gufatanya ibyo bikarito.

Ni umushinga yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2018, arangije amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Rilima, aho yarangije mu ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire.

Niyobuhungiro avuga ko igitekerezo cyo gukora uwo mushinga cyaje ari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Ishuri ngo ryari ryateguye irushanwa ryo guhanga udushya, nuko akora agatebe gato mu bikarito karakundwa aho mu kigo, bimuha igitekerezo ko anageze hanze yakora bene izo ntebe kandi zigakundwa.

Ikindi cyatumye arushaho gukunda uwo mushinga we ni uko yarebaga, ababyeyi bafite abana bamugaye ingingo rimwe na rimwe baba barabuze intebe bifashisha, niko kwibwira ko yakora intebe zifasha abo bana, kandi na we bikamuha amafaranga yo kwiteza imbere.

Kuva atangiye gukora izo ntebe mu 2018, ubu amaze gukora izigera kuri 90, z’ubwoko (design) butandukanye, akaba yaritabiriye amamurikagurisha atandukanye y’imbere mu gihugu.

Niyobuhungiro avuga ko intebe akora ziba zikomeye cyane, kuko ngo ibikarito abigerekeranya akabifatanyisha kore ikomeye na yo yikorera, ku buryo ngo anatanga ‘garanti’ y’umwaka intebe yakwangirika mbere y’umwaka, umukiliya akaba yemerewe kuba yayigarura akayimusanira.

Kugeza ubu imbogamizi ahura na zo mu mushinga we ni ubwikorezi(transport), kuko ibikarito akoresha abikura mu turere dutandukanye, kubigeza aho akorera bikamugora, ku buryo abonye nka moto ngo byamufasha kurushaho.

Nubwo akomoka mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, akaba anahatuye, ngo kuhakorera byaramugoraga cyane, nyuma yegera umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, amufasha kubona aho akorera mu Gakiriro ka Nyamata. Ubu akorera mu Gakiriro ka Nyamata guhera mu 2019.

Gukorera mu Gakiriro byamufashije mu mushinga we cyane, kuko nta mashini ye bwite afite, akoresha iy’aho akorera, ibyo akavuga ko byatumye umushinga we waguka, kuko ubu ngo ikiraka cyose yabona yagikora.

Aho mu Gakiriro ni ho yamenyeye amakuru ko REMA yateguye irushanwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, arahatana nk’abandi nyuma yo gusurwa n’abahagarariye REMA mu rwego rw’Akarere no ku rwego rw’iguhugu aza kumenya ko umushinga we watsinze.

Nyuma yo kumenya ko umushinga we watsinze irushanwa, yanamenye ko yabonye igihembo cya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda (2,000,000FRW), akaba yarabyishimiye cyane kuko avuga ko icyo gihembo kizamufasha kwagura ibikorwa bye.

Niyobuhungiro anateganya kuba yazakomeza amashuri akajya kwiga Kaminuza kandi ataretse umushinga we, kuko ubu ngo yigaga ibijyanye n’ubugeni mu Ruhango, bimara umwaka umwe, bikazamufasha kunoza umushinga we. Gusa no muri Kaminuza ngo yifuza kuziga ibijyanye n’ibidukikije (Environmental Studies).

Yagize ati “Ubundi sinjya ntinya kugerageza ibintu. Nkimenya irushanwa numvaga umushinga wanjye ushobora kuritsinda, ndaryitabira. Kandi ubu uretse igihembo nakuyemo, hari no kumenyekana, kuko ubwo REMA yantangaje mu batsinze, ibikorwa byanjye biramenyekana hirya no hino. Ikindi buriya inyungu zishamikiye kuri iri rushanwa nitabiriye ziruta kure izo nari kubona ntaryitabiriye”.

Niyobuhungiro ni ingaragu nta rugo afite, ni umuntu ushishikajwe no gukora ibintu bihindura ubuzima bw’abandi kandi neza.

Avuga ko mu ntebe akora harimo izifasha abana bavutse bafite ubumuga bw’ingingo nk’amaguru adakomeye, cyangwa umugongo, babicazamo bakabambika imikandara ibafata (intebe zifite ahanyuzwa imikandara) bikabafasha kudahora baryamye. Izo ntebe zifite n’aho bifashisha babagaburira, ndetse bikorohereza ababyeyi babo cyangwa abandi babafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndagirango nshimire NIYOBUHUNGIRO kubwo umushinga mwiza afite n’igitekerezo yagize cyo gukora intebe mubikarito yarebye kure.
yarabye kure cyane kandi anatekereza kuba fite ubumuga bw’ingingo cyane cyane abana ,bigora ababyeyi cyane kubahoza mu mugongo kandi badashoboye no kwicara ugasanga bahora baryamye bityo ingingo zabo ntizikomere.

hari benshi bazikenera, nanjye hari izo nkora nk’umunyamwuga wubuvuzi mubijyanye no gufasha abafite ubumuga dushingiye ku umurimo" OCCUPATIONAL THERAPY" nkazikora bijyanye n’ubumuga umugenerwa bikorwa cg umurwayi afite.

ndashimira REMA FOR THAT ENCOURAGIMENT AWARD TO HIM
THANK YOU.

karangwa yanditse ku itariki ya: 11-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka