Gukora cyane, kwiteza imbere, biturinda kwitwa ba Nyirantabwa - Urujeni Martine abwira abagore
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, Urujeni Martine, asanga abagore bakwiye guhindura imyumvire, bakumva ko bakwiye kubaho badateze amaboko ku bandi, ahubwo ko na bo bashobora gukora bakiteza imbere.
Mu gihe mu Rwanda mu minsi ishize hizihijwe umunsi w’umugore wo mu cyaro, abagore n’abandi bagize umuryango muri rusange, bongeye kwibukiranya uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu. Uba kandi ari n’umwanya mwiza wo kurebera hamwe inzitizi umugore wo mu cyaro ahura na zo zimubuza kubyaza umusaruro amahirwe aba yahawe, zikamubuza kwigira kugira ngo abashe kwiteza imbere ku bwe, ari na ko ateza imbere umuryango we.

Urujeni Martine agaragaza ko n’ubwo hakiriho inzitizi, ashishikariza umugore gufata iya mbere mu guhangana n’izo nzitizi. Zimwe muri zo ni amikoro make, ubukene bumuzitira mu kwiteza imbere no kwigira, umugore akaba asabwa gukora cyane kugira ngo abashe kwigira, areke gukomeza gutega amaboko no kumva ko iterambere rye agomba kurikesha abandi.
Ubwo yifatanyaga n’abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu Kagari ka Rwabutenge, mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, yashishikarije abagore kwirinda kubyara abana batarateganyije uko bazabaho ejo hazaza, abashishikariza kubyara abo bashoboye kurera, no kwirinda kubyara bumva ko umugabo babyaranye ari we uzamurerera umwana, umugabo akita no ku mugore amugurira igitenge.

Uyu muyobozi ashishikariza abagore gusama inda barateguye uko umwana azabaho. Ati “Ibi bizaturinda ingaruka n’inzitizi tugenda tubona ku bagore bagaragaza ko abagabo babata, bagasigara barera bonyine abana bane cyangwa batanu. Ugasanga umuntu yitwa Nyirantabwa, Nyirangorwa, kubera ko uwo yari atezeho amakiriro ari umugabo, umugabo yamara kubona amaze kugera mu mbyaro zingana gutyo akigendera akajya gushaka ukiri inkumi, wa wundi agahinduka Nyirantabwa.”
“Ibyo rero ni imyumvire dukwiye guhindura, ntitwumve ko tuzahora tubyara dutyo, kuko ejo h’abana tutagomba kuhabara ku mugabo kugira ngo igihe yadutererana cyangwa yatwihinduka, abana badahinduka umuzigo, ndetse na nyina ubabyara agahinduka ingorwa. Gukora cyane, kwiteza imbere, biturinda kwitwa ba Nyirantabwa.”
“Turwanye imirire mibi ku bana, tubyare abo dushoboye kurera, dushobora kubabonera ibyo kurya tubarinda igwingira n’imirire mibi, tubasha no kubashyira mu ishuri kugira ngo twubake ejo habo heza.”

Urujeni anasaba abagore kwirinda ubusinzi kuko iyo banyweye bakarenza urugero bihungabanya ubukungu bw’urugo, bikabatesha agaciro nk’ababyeyi, bakiyandarika, ntibabashe no kwita ku bana ngo bamenye uko baraye n’icyo barariye.
Ati “Abamugurira izo nzoga ni bo bamutera izo nda, kandi ntibazamufasha kurera abo bana. Aho rero ni ho dusanga abana bayobotse iy’umuhanda, abata amashuri, mayibobo,… uruhare rw’umugore rurakenewe cyane mu gukumira ibi bibazo.”
Ibi ngo ntibireba abagore gusa, ahubwo n’abagabo birabareba, ariko akaba agaruka cyane ku bagore nka ba Mutimawurugo, dore ko iterambere ry’umugore ari iterambere ry’urugo n’Igihugu muri rusange.
Yibutsa abagabo ko na bo bakwiye kwirinda kunywa bakarenza urugero kuko biteza ubukene mu rugo ntirutere imbere, bikangiza n’imikurire myiza y’abana.
Umubyeyi Marie Mediatrice, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, uyu ukaba ari umuryango mugari uhurije hamwe indi miryango itari iya Leta 53 yose iharanira iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse n’umuco w’amahoro mu iterambere ryifuzwa, avuga ko na bo batweganya gukomeza gushyigikira iterambere ry’umugore.

Ati “Dukwiye guharanira ko mu cyaro bamera neza kugira ngo no mu mujyi barusheho kumera neza. Dufatanye, dushyigikire iterambere ry’umugore wo mu cyaro. Iyi isanzwe ari yo ntego ya Profemmes Twese Hamwe muri iyi myaka itanu, kuva muri 2022 kugera muri 2026. Profemmes Twese Hamwe ubu imaze imyaka 30, ariko buri myaka itanu yiha intego y’aho bifuza ko umugore agera mu iterambere n’amahoro arambye.”
Mu minsi ishize Profemmes Twese Hamwe yafatanyije n’Akarere ka Gasabo, batanga igishoro ku bagore bakorera mu matsinda, Umubyeyi Marie Mediatrice akaba ashishikariza n’abandi gukorera mu matsinda kugira ngo babashe guterwa inkunga.
Yakanguriye abagore kwiga kwizigamira, kugira ngo bazigamire umushinga baba bateganya gukora.
Yibukije abagore kandi ko kuba batera imbere bakagira amafaranga, bitagomba gutuma baba indakoreka ngo bakandamize abandi babana, ahubwo bivuze ko na bo bagomba kunganira urugo, ndetse ko abagize urugo bagomba kwicarana bakajya inama z’uko bateza imbere urugo rwabo.
Ati “Dufite za nshingano zo kuba ababyeyi, tukaba abagore mu rugo, tukaba n’abagore bagomba kugira icyo bakora cyinjiriza urugo ndetse kigafasha n’indi miryango iri hirya yacu.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, Mukarwego Umuhoza Immaculée, ashima kuba Igihugu cyarashyizeho umunsi wihariye wo gutekereza ku iterambere ry’umugore.

Ati “Turi mu bihugu bike cyane byizihiza uyu munsi. Turashimira Perezida wa Repubulika ku bw’imiyoborere myiza ageza ku Banyarwanda., ariko by’umwihariko turamushimira umwanya dufite nk’abagore muri iki gihugu cyacu.”
Umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihijwe ku nshuro ya 26 ku rwego rw’u Rwanda, ukaba waratangiye kwizihizwa mu 1997.







Amafoto: Akarere ka Kicukiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|