Gukina Basketball byankijije Asima n’umuvuduko-Mukamutana w’imyaka 67

Abenshi mu bitabiriye imikino ya nyuma mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, aherutse kubera mu Karere ka Rubavu kuva ku itariki 04-06 Gicurasi 2024, babonye umukecuru wakiniraga ikipe yari ihagarariye Akarere ka Rulindo mu bagore, mu mukino wa Basketball.

Uburyo yirukaga mu kibuga, anasimbuka yinjiza imipira mu nkangara ku myaka ye 67, byatangaje abitabiriye ayo marushanwa bimuha igikundiro, imbaraga n’ishyaka ryo kwitwara neza.
Aho bari bicaye bareba uwo mukino, bamwe bagiye babazanya bati uriya mukecuru buriya afite imyaka ingahe, ziriya mbaraga azikura he?

Mu rwego rwo kubamara amatsiko, Kigali Today yamuganirije, avuga byinshi ku mpano ye ndetse avuga n’ubuzima abayeho muri iki gihe akina Basketball ashaje, dore ko yemeza ko ari we uciye agahigo mu Rwanda ko kuba akina nk’uwabigize umwuga ku myaka 67, akaba yaranabiherewe umudari nyuma yo gufasha n’ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma.

Uwo mukecuru watangiye gukunda siporo kuva mu bugimbi, amazina ye ni Mukamutana Rozata (Rosette) wavutse mu 1957, utuye mu Murenge wa Masoro Akarere ka Rulindo, akaba Umubyeyi w’abana bane (abahungu batatu n’umukobwa).

Ni umubyeyi usabana akagira n’urugwiro kandi akishimira kuba aho abato bari, mu mivugire ye akagaragaza imbaraga n’icyizere cy’ubuzima, aho yemeza ko umukino wa Basketball atiteguye kuwureka vuba aha.

Avuga ko atangira gukina Basketball by’umwuga hari mu mwaka w’1975, nyuma y’umwaka umwe arangije imyaka itatu y’amashuri yisumbuye mu ishami Mbonezamubano bitaga Familial, ryabaga mu gace k’iwabo.

Akirangiza amashuri mu 1994, Ababikira babaga kuri Paruwasi ya Rutongo bamuhaye akazi, ari naho impano ye yo gukina Basketball yagaragariye.

Ati “Abakobwa barangizaga muri Familial bahitaga bahabwa akazi k’ubudozi n’Ababikira b’aba Visitation babaga kuri Paruwasi, nanjye ndi mubo bahaye akazi.

Mukamutana avuga ko mu 1975 muri ako gace hatangijwe Kampani icukura amabuye y’agaciro ya SOMIRWA, ishinga amakipe atandukanye y’abagabo n’abagore mu mikino inyuranye, ayo makipe akitwa Amasasu.

Ati “Bashinze amakipe y’abagore n’ay’abagabo bayita Amasasu, nibwo nanjye nantoranyije mubakina Basket, dutangira kwitabira amarushanwa atandukanye za Kigali, za Musanze za Rwaza, kandi tukitwara neza”.

Akimara gushaka mu 1980, ngo yabaye ahagaritse uwo mukino, kubera ko yari yimukiye i Kigali aho umugabo we yakoreraga mu ruganda rushongesha Gasegereti i Karuruma.

Ngo n’ubwo yari aretse uwo mukino by’umwuga, yakomeje imyitozo, ati “Nkimara gushakira i Kigali nasezeye mu ikipe yanjye y’Amasasu nimukira mu Gatsata aho nari maze gushakira, natangiye ubuzima bw’umugore nkajya njya kwitoreza muri Nyarugenge”.

Arongera ati “Nta kandi kazi nari mfite, nari umunyamujyi, nkibera mu rugo umugabo agakora akazana amafaranga akantunga”.

Abana be batatu bakinnye umupira w’amaguru mu makipe akomeye

Mukamutana wabyaye abahungu batatu n’umukobwa, avuga ko abo bahungu bose babaye abakinnyi b’umupira w’amaguru ku rwego rushimishije.

Abo bahungu barimo Twagizimana Fabrice uzwi ku izina rya “Ndikukazi” nk’uko abivuga, ati “Twagizimana Fabrice (Ndikukazi), yakinnye muri Police no mu Mavubi, Twagizimana Regis akina muri Mukura na Gicumbi naho Twagizimana Gildas akina muri Rayon Sports ari muto cyane, ayo mazina bayakomora kuri se ubabyara witwaga Twagizimana Patrick wapfuye mu 1994”.

Uwo mubyeyi, avuga ko abana be bakomora iyo mpano kuri Sekuru wabo witwaga Ubarijoro Thomas wakinnye umupira muri Rutongo, apfa aguye mu mpanuka mu 1967 ubwo bari mu nzira bajya gukina umupira i Kigali.

Uko yageze mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup

Mukamutana avuga ko umugabo we akimara Kwitaba Imana, muri 1995 yafashe icyemezo cyo kugaruka mu cyaro arahubaka aba ariho arerera abana be, mu buzima bwari bumugoye nyuma yo gupfusha umugabo wari ubatunze.

Ngo ni bwo yageze aho mu Murenge wa Masoro asanga hari ikipe ikomeye ya Basketball, ikinwamo n’abiganjemo abakozi b’Akarere ka Rulindo.

Ngo iyo kipe yahise ayinjiramo, akaba ayimazemo imyaka itatu, aho bakomeje kwitabira amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, uyu mwaka bakaba baraviriyemo ku mukino wa nyuma, ahabwa Umudari w’ishimwe nk’umuntu wakinnye ayo marushanwa ari mukuru kurenza abandi.

Ati “Banyambitse umudari kubera ko nakinnye ayo marushanwa ndi umuntu ufite imyaka myinshi, ndi mukuru mu bantu bose bitabiriye Amarushanwa Kagame Cup aho mfite imyaka 67”.

Yavuze ko n’ubwo yakinnye Basketball nk’uwabigize umwuga, atigeze ahabwa umushahara, ati “Ntabwo twahembwaga kuva tugikina mu Masasu, ni ugukunda umukino gusa, mu Murenge Kagame Cup baduha amafaranga y’ingendo, ayo kurya no gucumbika, ariko bakagira n’agahimbazamusyi gake baduha”.

Nzakomeza gukina Basketball, sinshobora kubireka ntazicwa n’umuvuduko
Mukamutana usanzwe arwara Asima n’umuvuduko ukabije, avuga ko adateze guhagarika umukino wa Basketball afata nk’umuti.

Ati “Nzakomeza gukina, nimpagarara se umuvuduko ukanyiyicira nzaba nungutse iki, nzakina kugeza ubwo nzumva naniwe”.

Arongera ati “Ibanga nkoresha ni ugukunda gukina nta kindi, kubera ko ndwaye Asima n’umuvuduko, ibyo byose ndabikinana nkumva umubiri wanjye urakora neza ni nkawo muti muri make, nta n’ubwo nanirwa, iyo naniwe nanirwa nk’abandi bose”.

Yavuze ko adatewe ipfunwe no kuba yajya mu kibuga yambaye ikabutura ngufi n’ubwo ashaje, ati “Iyo nambaye ikabutura numva nta kibazo mfite, mba numva nambaye nk’uko umusiporutifu yambara, nta n’ubwo abantu banca intege kuko barabimenyereye, iyo nyambaye ndi kumwe n’abana mbyaye numva nta kibazo”.

Arongera ati “Iriya kabutura nta n’isoni intera kuko izo twambaraga kera tukiri mu ikipe y’Amasasu zari ngufi cyane, abana dukinana bankunda kubi, baranyubaha kubera ko ndi mukuru muribo, bakanyishimira nanjye nkabishimira”.

Avuga ko abantu bakuru batumvaga ibyo arimo bamaze kubona akamaro kabyo, ati “Babona ko mbarusha ubuzima, ubu ngiye kubakangura baze dukine dukore siporo, kuko ni nziza ituma umuntu adasaza vuba, irwanya ubusaza n’ubukecuru”.

Ngo umukobwa umwe yabyaye nta mpano afite muri basketball, ati “Umukobwa wanjye ni igitesi, ni icyana kibyibushye ntabwo cyigeze kinkurikiza, ubu yarashatse nawe afite abana bane, ahubwo ndi kwigisha abuzukuru banjye gukina basket, umwe amaze kuyimenya neza”.

Mukamutana arashimira abana be bakomeje kumushyigikira mu mpano ye, ati “Abahungu banjye barampfasha, bangurira inkweto bangurira Jersey (imyambaro ya siporo), nta kintu batamfashije”.

Kuri we siporo ni ubuzima ati “Mba numva nishimye, ngira morale nta kintu na kimwe kimbabaza, ndasenga nkumva Imana yakiriye ibyo nayisabye byose, mba nduhutse muri make, abaganga bamvura barambaza ngo ko ugiye muri siporo ukaba utitwaje akuma kakongerera umwuka, nkabasubiza nti Asima yaragiye, umuvuduko waragiye, nta ndwara nimwe intesha umutwe, byose mbikesha siporo”.

Aratanga impanuro agira ati “Ndasaba abantu gukunda siporo cyane cyane abagore, turashoboye twe kwisuzugura, aho kugira ngo wivuze indwara yakugezemo wakora ikintu kiyibuza kuza mu mubiri, umuti wo kurwanya indwara ni ugukora siporo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka