Gukemura ibibazo by’imibereho mu miryango nibyo byarinda abana imirimo ivunanye
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu kurwanya imirimo ikoreshwa abana bitabiriye inama ibera i Kigali kuva tariki 06/02/2013, bemeza ko imibereho mibi mu miryango ari yo ituma abana bata ishuri bakajya gukora imirimo y’ingufu.
“Data yashatse undi mugore, mama nawe yifitiye ubumuga, nta yandi mahitamo nari mfite, uretse kujya gusoroma icyayi. Ishuri nahisemo kurireka; ntiwajya kwiga waburaye!”- Nibyo benshi mu bana barimo Niyonagira Mariya, ukomoka mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Mata basobanura, iyo babajijwe impamvu batiga.
Niyonagira w’imyaka 18, avuga ko yavuye mu ishuri afite imyaka 13, ajya gusoroma icyayi we na bagenzi be 59, bakaba barabitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubukene, ubupfubyi n’amakimbirane mu miryango.
Arakomeza ati: “Ntacyo amafaranga twakoreraga yari kutumarira, kandi twabaga twiriwe tutariye, ibiti by’icyayi bitujombagura, twari tubayeho nabi mbese!”.
Niyonagira arishimira ko we na bagenzi be baretse gusoroma icyayi, ubu ngo bamaze umwaka ari abahinzi bakomeye b’ingano, bakaba barabifashijwemo n’umushinga witwa REACH, uhuriweho n’ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Winrock, Fawe Rwanda n’ikigo cy’Abaholandi gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (SNV).

Abana benshi ngo bamaze kwitabira ishuri bitewe n’amahugurwa yahawe ababyeyi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ndetse n’ubufasha buturutse kuri gahunda ya Girinka no kuremera abakene, hamwe n’imfashanyo z’imiryango nterankunga, nk’uko Jean Claude Nkurikiyinka, uyoboye REACH yasobanuye.
Icyakora ubu hari abana bakomeje kuva mu cyaro bagana mu mijyi gushakayo akazi ko mu rugo.
Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), mu ijwi rya Anna Mugabo, umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’umurimo, araburira abantu ko uwo igenzura rigiye gukorwa rizafata akoresha umuntu utaruzuza imyaka 18, azabihanirwa n’amategeko.
Gusa umushina wa REACH ngo usigaje ukwezi kumwe ukaba wahagaritse gukorera mu Rwanda, kandi ngo usize ibibazo by’abana bakora imirimo ivunanye bitarakemuka byose, nk’uko Nkurukiyinka yasobanuye.
Avuga ko uruhare rwose rusigaye mu maboko y’ababyeyi bagomba kugumana n’abana mu rugo, inzego z’ibanze zemeye gushyiraho ibigega by’ingoboka ku bakene no gukurikirana ko nta mwana wataye ishuri, ndetse no gukomeza guteza imbere gahunda ya Girinka no kuremera abakene.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iki kibazo cy’abana bata ishuri kifashe gite muri buri karere k’u rwanda? mwasubiza kuri email yanjye. ariko kandi nashakaga no kubaza niba mubona koko iki kibazo kizakemurwa no gusubiza abana mu ishuiri ku ngufu hatitawe ku mpamvu zibatera guta ishuli?