Gukemura amakimbirane no kugera ku iterambere birashoboka– Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rwiza rwo kureberwaho ku gukemura amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino mu bihugu by’Afurika.

Gen Rtd James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Afurika
Gen Rtd James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Afurika

Gen (Rtd) James Kabarebe yabigarutseho ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, mu nama y’iminsi ibiri y’ihuriro yiga ku mahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security in Africa).

Kabarebe yagaragarije abitabiriye iyi nama ko muri iki gihe, umugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n’umutekano muke uterwa n’ubwiyongere bw’imitwe y’iterabwoba ku isi. Avuga ko kugeza ubu mu turere hafi ya twose two kumugabane wa Afurika dufite ibyo bibazo.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu igikenewe kugirango iki kibazo gikomeje kuba ingirabahizi, hakwiriye imbaraga zivuye mu bufatanye bw’ibihugu cyane ko ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gutizwa umurindi n’ibibazo bishingiye ku ihangana muri politiki rikomeje naryo kwiyongera rigateza umutekano muke.

Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje u Rwanda nkigihugu gikwiye gufatirwaho urugero mu gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro, nyuma y’ibihe by’icuraburindi rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Dushingiye ku bunararibonye no kwigira kwacu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rushobora kuvuga rudashidikanya ko gukemura amakimbirane no kugera kw’iterambere bishoboka kandi byagerwaho.”

Yakomeje agaragaza ko nyuma y’ibyo bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo ariko kikabyigobotora, kuva icyo gihe, u Rwanda rwagize uruhare runini mu bikorwa by’amahoro mu karere mu bishingiye ku kuba rusobanukiwe neza isano iri hagati y’amahoro n’iterambere.

Yagize ati: “Uruhare rwacu mu gushyigikira ibihugu by’abavandimwe bya Repubulika ya Santrafurika, Mozambique, Sudani na Sudani y’Epfo Amajyepfo birerekana uruhare rw’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano nyambukuranya mipaka.”

Muri Repubulika ya Santrafurika, yatanze urugero rw’uburyo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) ndetse n’iziri mu bikorwa biri mu masezerano yashyizweho n’ibihugu byombi, zagize uruhare runini mu kugarura umutekano mu karere.

Yagaragaje agira ati: “Mu buryo nk’ubwo, n’ubundi muri Mozambique na Sudani y’Epfo bigaragaza ko ibikorwa byacu birenze kure ibyo kugarura amahoro n’umutekano. Ni uburyo bushingiye ku baturage kuruta ibindi byose.”

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko kubera iyo mpamvu u Rwanda rushyira imbere, ibihugu birimo nka Mozambike na Repubulika ya Santrafurika, abantu bari barakuwe mu byabo kubera ibikorwa by’umutekano muke, uyu munsi babashije gutaha ndetse bakaba barabashije gukomeza ibikorwa byabo bibateza imbere.

Yagize ati: Abari barakuwe mu byabo, baratahutse bongera gusubira mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu n’iterambere. Amashuri yongeye gufungura, abana babasha gukomeza amasomo, ibitaro byongera gutanga serivisi zita ku buzima ku baturage bazikeneye.”

Yavuze ko urwo rugero rujya kwerekana ko guharanira amahoro arambye bisaba ko ibikorwa nk’ibyo abo bireba bose bagomba kubigiramo uruhare rufatika, yaba za guverinoma ndetse n’abaturage, imiryango y’uturere, impuguke mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Gen (Rtd) Kabarebe, agaruka ku nsangamatsiko y’iri huriro igira iti: Ubushobozi bwa Afurika n’ibisubizo by’ibibazo byugarije umutekano no guhungabana kw’inzego.” Yasabye abitabiriye iyi nama gushyira imbere ubufatanye mu gukoresha imbaraga umugabane wa Afurika wifitemo mu kwikemurira ibibazo biwubangamiye.

Ati: “Reka dukoreshe imbaraga n’ubushobozi by’umugabane wacu kugirango dukemure ibibazo byugarije umutekano bikomeje kwiyongera.”

Gen Rtd James Kabarebe, yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushake mu gutanga umusanzu muri gahunda zigamije kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika. Ati: “ Nimureke twese dushimangire gushyira hamwe imbaraga zacu mu gushyiraho Afurika y’amahoro n’umutekano.”

Gen (Rtd) James Kabarebe, ku ruhande rw’iyi nama yabonanye na Prof. Ismaïla Madior Fall, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Senegal. Mu biganiro bagiranye byagarutse ku gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati ya y’u Rwanda na Senegal.

Iyi nama isozwa kuri uyu wa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo, aho yitabiriwe n’abagera kuri 400 baturutse hirya no hino kugirango baganire ku bibazo bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika harimo n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera byumwihariko muri Afurika y’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka