Gukata cyangwa gufatira umushahara w’umukozi ni amakosa
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ivuga ko bitemewe gufatira cyangwa gukata umushahara w’umukozi mu gihe yakoze amakosa mu kazi.

Nkundabakura Karima Java, umugenzuzi mukuru w’umurimo muri MIFOTRA avuga ko umushahara w’umukozi ari ari ndakorwaho.
Akomeza avuga ko abakoresha bafatira umushahara wose cyangwa igice cyawo ku bakozi bakoze amakosa cyangwa bagize ibikoresho bangiza mu kazi. Ibyo ngo bikunze kugaragara mu bakoresha bigenga.
Agira ati "Cyane nko mu mahoteli n’utubari ibi bibazo bikunze kumvikanamo, ngo umukozi niba amennye ikirahure, shebuja we agakata agaciro kacyo ku mushahara kandi nyamara ntibyemewe na gato kuko umushahara w’umuntu ni ndakorwaho.
Niba koko umukozi akoze ikosa cyangwa akaba yangije ibikoresho nkana, we n’umukoresha bagomba kubiganiraho bakurikije n’amasezerano bagiranye.
Niyo habayemo kuriha ibyangiritse, uwabyangije niwe wemera kuzafata amafaranga ye akariha, hatabayeho kuyafatira.ʺ
Umukozi wo muri Hoteli imwe yo mu mujyi wa Karongi, utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko gukatwa umushahara yari aziko ari nk’ihame.
Agira ati ʺIbyo twe tuzi ko ari nk’ihame, umennye ikirahure cyangwa icupa agomba guhembwa havuyeho ay’ibyangiritse kandi si hano iwacu gusa n’ahandi abaseriveri bakunze gukatwa umushahara.ʺ
Mugenzi we agira ati ʺNubwo umuntu yamenya ko itegeko ritemerera umukoresha gukata umushahara w’umukozi we ku ngufu, biragoye kubyigobotora kuko usanga nutera hejuru, azakwirukana kandi ako kazi ugakeneye, ugatuza.ʺ

Kudasobanukirwa amategeko agenga umurimo haba ku ruhande rw’abakoresha n’abakozi ngo niyo nyirabayazana w’iki kibazo; nk’uko Yambabariye Theophile ufite akabari abisobanura.
Agira ati ʺTubyumva henshi, ariko biterwa no kutamenya amategeko, abakozi ntibamenye uburengenzira bwabo ngo babanze kumvikane na ba shebuja ku masezerano azabagenga.
Ariko n’abakoresha bakamenye ko gukoresha utagira masezerano bitemewe.ʺ
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
ngahose bazatugerere no muma campany y’abashinwa tubabwire akarengane kadushenguye imitima.