Guinée yashimye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Genoside

Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ya Guinea Conakry kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023 bagiranye ibiganiro na Visi Perezida Hon. Edda Mukabagwi hamwe na Hon. Sheikh Musaza Fazil Harerimana uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no ku mubano w’ibihugu byombo.

Ba Hon. b'ibihugu byombi nyuma y'ibiganiro
Ba Hon. b’ibihugu byombi nyuma y’ibiganiro

Ibi biganiro bagiranye byibanze cyane ku rugendo rwakozwe mu gihe cy’imyaka 28 kuva genoside ihagaritswe na politike nziza yafashije u Rwanda kongera kwiyubaka.

Iri tsinda ry’abadepite uruzinduko rwabo rugamije kureba inzira u Rwanda rwanyuzemo no kureba uburyo bashyizeho itegeko nshinag ribereye abanyarwanda kugira ngo nabo bajye kubikora mu gihugu cyabo.

Hon. Edda Mukabagwi yatangaje ko babimenyeshejwe mu minsi ishize ko bazaza mu Rwanda kugira ngo basangire ubunararibonye u Rwanda rufite n’uburyo rwabigezeho.

Ati “Murabizi ko bari mu gihe cy’inzibacyuho bari gutegura itegeko nshinga ryabo bari gushaka ibibabereye nk’igihugu bakaba baradutekereje nk’igihugu cy’u Rwanda bumva ko hari icyo twabasangiza ku itegeko nshinga ry’igihugu cyacu”.

Visi Perezida w’inteko ishingamategeko ya Guinea Conakry avuga ko baje kwigira ku Rwanda nka kimwe mu bihugu byanyuze mu bintu bikomeye birimo na Jenoside ariko ubu bakaba bafite igihugu gitekanye.

Ati “ Tuzi amateka y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ugendeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi tuzi ko habayeho impinduka zidasanzwe mu buryo bugaragarira buri wese kandi byari bikenewe mu rwego rwa Politike ndetse tuzirikana n’uruhare rw’itegeko nshinga kuko riri mu byatumye u Rwanda rumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’ikitegererezo cyo gutsinda, niyo mpamvu byari ngombwa ko tuza mu Rwanda kugirango tubigireho”.

Guinea Conakry iyobowe na Leta y’inzibacyuho kuva tariki ya 5 Nzeri 2022 kugeza muri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka