Guinea Equatorial irashaka amasomo kuri Polisi y’u Rwanda
Uwungirije Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Guinea Equatorial, Juan Antonio Nchuchuma, yasuye ibikorwa by’intangarugero bya Polisi y’u Rwanda bituma igera aho yoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu gucunga umutekano.
Juan Antonio Nchuchuma avuga ko igihugu cye gishaka kugira igipolisi cy’umwuga kandi ko basanze u Rwanda rwakwigirwaho ndetse basinyana amasezerano y’ubufatanye.
Ubwo yamwakiriye ku biro bya Polisi, taliki 05/12/2012, IGP Emmanuel K. Gasana yamutangarije ko Polisi y’igihugu iri kwiyubaka yiyongerera ubushobozi mu kurwanya ibyaha no kurinda umutekano w’abaturage.
Juan Antonio Nchuchuma yasobanuriwe ko Polisi y’u Rwanda imaze imyaka 12 ishyizweho kandi imaze kugera kuri byinshi birimo kubaka amashuri abapolisi biyongereramo ubumenyi nk’ishuri rya Musanze hamwe na Gishari yashoboye gusura.
Usibye gucunga umutekano police y’u Rwanda yihaye izindi nshingano zirimo guharanira iterambere ry’abaturage no kubafasha kurigeraho, ikoranabuhanga, guharanira imibereho myiza y’abaturage hamwe no guteza imbere ibikorwa remezo.
Polisi y’u Rwanda imaze gusinyana amasezerano n’ibindi bigo agera kuri 34 harimo ibyo hanze y’igihugu n’ibyo mu gihugu bikayifasha kugera ku nshingano yayo yo gucunga umutekano hamwe no gufatanya n’abaturage kugera ku iterambere.
Polisi y’u Rwanda ikora n’ibikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye aho ifite ahantu harindwi ikorera ku isi, ikaba iri gutegura n’abandi bapolisi bazoherezwa Liberia na Haiti umwaka utaha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|