Guhugura ba gitifu ni urugamba rwo gukemura ibibazo by’abaturage mu mirenge n’utugari- Yves Ningabire

Umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze muri RALGA, Yves Bernard Ningabire yemeza ko guhugura y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ari urugamba rwo gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse kandi bunoze.

Kuri uyu wa mbere tariki 08/10/2012, hatangiye igice cya mbere cy’amahugurwa y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu miyoborere myiza, mu bikorwa byo kurangiza imanza no gucunga neza umutungo w’abaturage unyura mu isanduku y’Umurenge.

Ubwo yatangizaga ayo mahugurwa azagera kuri ba Gitifu b’imirenge yose mu Rwanda, Ningabire yagize ati “Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari nibo bazi imbogamizi z’ibanze zibangamiye imiyoborere myiza n’ibibazo abaturage bafite. Kubahugura no kubongerera ubushobozi, ni urugamba nyarwo rwo kunoza imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage.”

Aya mahugurwa azamara iminsi ibiri, azatangwa n’inzobere mu miyoborere myiza n’abigeze bakora mu nzego z’ibanze mu myaka yashize, bakaba bazasangiza ba Gitifu ubunararibonye bakuye muri iyo mirimo mu gihe bakoraga mu nzego z’ibanze.

Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba yabwiye ba Gitifu bitabiriye ayo mahugurwa ko bakwiye kuyavomamo ubumenyi bwinshi bushoboka, bakigira kuri bagenzi babo bakazasubira mu mirimo yabo bafite ubumenyi bwisumbuyeho mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage iwabo mu Mirenge.

Aya mahugurwa yahuriwemo na baGitifu b’Imirenge yose yo mu Turere 15, ikindi cyiciro cya ba Gitifu b’Uturere 15 dusigaye cyikazajya muri aya mahugurwa kuwa kane tariki 11 na 12 Ukwakira 2012.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 2 )

Wauuuuuuuuuuuuuuu! Oye RALGa

Umutesi Anne yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Murakoze ariko iyi nkuru ntabwo uba yuzuye Uturere twagiyeyo ni utuhe? Amahugurwa yabereyehe? Ibi bifasha mu gusesengura inkuru umuntu akazamenya n’ibikurikira. Andi mahugurwa azabera hehe! Mugerageze kujya mutubwira amakuru ku buryo uyasomye adasigara yibaza ibibazo! Murakoze

Kamana Anastase yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka