Guhohotera umugore we byakenesheje urugo nawe bitamusize

Jean Bosco Nzirabatinyi yishimira imyumvire mishya akesha kureka guhohotera umugore we, ariko akicuza igihe yataye kuko byakenesheje umuryango wose kandi yari afite ubushobozi.

Nzirabatinyi n'umugore we bavuga ko kuri ubu baranezerewe kuko basigaye batahiriza umugozi umwe
Nzirabatinyi n’umugore we bavuga ko kuri ubu baranezerewe kuko basigaye batahiriza umugozi umwe

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Busoro mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, avuga ko aho arekeye guhohotera umugore we yabashije kwiyubakira inzu nziza idafite aho ihuriye n’iz’abaturanyi be, kandi ibyo ngo yabigezeho ashaje, atagifite imbaraga zihagije.

Agira ati “Amafaranga napfushije ubusa nkifite imbaraga zo, iyo nyagira nshyira hamwe n’umugore wanjye nk’ubungubu, n’imodoka mba nyifite.”

Nzirabatinyi wakoraga akazi k’ubufundi yashatse umugore mu 1989 ariko ntiyahwemaga kumuhohotera no kumwima amafaranga atunga urugo. Mu 2012 yatangiye guhugurwa n’Umuryango urwanya amakimbirane yo mu ngo abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC).

Avuga ko amafaranga yakuraga mu bufundi yayanyweraga yose, agasengerera abo bahuye bose, abagabo n’abagore uretse umugore we.

Ati “Nashoboraga guhembwa ibihumbi bitanu nkamuhamo kimwe gusa. Iyo nakoraga ishyano nkamufasha guhinga, saa sita nahitaga nkaraba nkajya mu kabari, intabire n’ibindi bisigaye akabyifasha.”

Kwa nzirabatinyi babashije kwiyubakira inzu nziza, irimo na sima hasi kandi isize n'irangi imbere mu nzu
Kwa nzirabatinyi babashije kwiyubakira inzu nziza, irimo na sima hasi kandi isize n’irangi imbere mu nzu

Avuga ko umugore we nta myenda yagiraga n’ibyo batekaga akaba yarabimugeneraga kuko yabikingiranaga, kugera n’aho umugore yamesaga igitenge nijoro, akacyotesha umuriro kugira ngo kizabe cyumye mu gitondo.

Abagabo 29 bandi b’i Gishamvu bahuguwe na RWAMREC, na bo batanga ubuhamya bw’uko ingo zabo zikuye mu bukene bukabije aho barekeye guhohotera abagore babo.

Hamwe n’abagore babo, bibumbiye muri Club Amizero ifasha izindi ngo zirangwamo amakimbirane guhinduka.

Ku ngo 127 bari babonye zikabije kubana nabi muri Gishamvu, 38 zamaze kujya mu murongo mwiza, 42 ziragerageza. 47 zisigaye na zo bakomeje kuzigisha.

Bernard Rutaganira, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage i Gisahamvu avuga ko muri uyu Murenge hari imiryango itari mikeya yarangwaga n’amakimbirane ubu yahindutse, agashima uruhare abafatanyabikorwa bagira mu gukemura aya makimbirane.

RWAMREC ikorera mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo, aho umaze guhugura ingo 2700 zagiye zibumbira muri za club zigenda zifasha izindi ngo zibanye nabi guhinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabandi bazahinduka.

Eric yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

mbega byiza! gukena ni mu mutwe ni Emelyne uwajeneza i MUSANZE

UWAJENEZA EMELYNE yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka