Guhishira uwamusambanyije byatumye aterwa inda ya kabiri - Ubuhamya

Umugore witwa Akingeneye (izina twamuhaye), wo mu Karere ka Nyabihu, avuga ko guhishira umugabo yakoreraga akazi ko mu rugo wamusambanyije akamutera inda ubwo yari akiri umwangavu, byamuviriyemo guterwa indi nda ya kabiri, none akomeje kugorwa n’imibereho yo kurera abo bana atishoboye.

Akingeneye wahishiriye uwamuteye inda bikamuviramo no guterwa iya kabiri aburira abana b'abakobwa
Akingeneye wahishiriye uwamuteye inda bikamuviramo no guterwa iya kabiri aburira abana b’abakobwa

Mu 2014, Akingeneye wari umwana w’imyaka 16 akora akazi ko mu rugo, umugabo (nyir’urugo) ngo yahoraga amusaba ko basambana, akamwangira bigera ubwo umunsi umwe yaje kumusambanya ku ngufu anamutera inda.

Ati “Yacungaga umugore we adahari ku manywa cyangwa nijoro, inshuro nyinshi akansaba ko turyamana nkamwangira, nkanatinya kubwira umugore we ko umugabo we ahora ansaba ko turyamana. Igihe cyarageze ansanga mu cyumba nararagamo ansambanya ku ngufu”.

Nyuma yo guterwa inda yasubiye iwabo, yibana wenyine mu nzu ababyeyi be bari barasize ari naho yabyariye uwo mwana. Uku kumurera ari wenyine ngo byaramugoye dore ko nta n’umuntu yari yarigeze ahishurira uwamuteye inda.

Ati “Namubyaye ndi muto ntabashije kwibeshaho ntamubonera ibimutunga, tukajya tubwirirwa tukaburara ngera aho ndwaza imirire mibi. Icyakora hashize igihe ubuyobozi bungirira impuhwe bumpa akazi ko gukubura ku irerero ryo mu gace k’iwacu, kugira ngo njye mbona igikoma cy’umwana udufaranga tuvuyemo nkaduhaha ibiryo nabwo bidafashije kuko ari ducyeya”.

Ati “Ubu sinshobora kwigurira agatenge cyangwa udukweto nk’abandi bagore, nta na mituweli ngira mbese meze nk’umuhirimbiri utagira epfo na ruguru”.

Nyuma yamenyanye n’undi mugabo wamwizega kumugira umugore, aza kumwihakana nyuma yo kumutera inda abyara undi mwana wa kabiri. Akingeneye atekereza ko iyo aza kuba yarahise abimenyesha ubuyobozi ubwo yasambanywaga mbere, uwabikoze yari kubiryozwa, nibura akabona ubutabera hakiri kare.

Mutoni Gatsinzi Nadine uyobora GMO
Mutoni Gatsinzi Nadine uyobora GMO

Aburira abana b’abakobwa kuba maso, umuntu wese bigaragaye ko afite umugambi wo kubahohotera bakamugendera kure, no kujya bihutira kumutungira agatoki mu nzego zibishinzwe zikamukurikirana.

Mu gikorwa cyo gutangiza Ukwezi kwahariwe kwimakaza Ihame ry’Uburinganire ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, cyabereye mu Karere ka Nyabihu ku wa kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ikibazo cy’abana b’abangavu basambanywa bagaterwa inda kiri mu byagaragajwe nk’inzitizi ku iterambere ry’umuryango, kuko usibye abarikorerwa basigara bahanganye n’ingaruka riba ryabagizeho, bamwe mu barigiramo uruhare batoroka bakihisha inzego z’ubutabera cyangwa bagahishirwa.

Mutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), akomoza ku ngamba zigamije kugabanya ubukana iki kibazo gifite.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo kwegera ababyeyi n’abana bagafashwa gusobanukirwa ko hari icyo bakora bakirinda ihohoterwa, ariko kandi ko ntawe ukwiye kugira ipfunwe ryo kuvuga cyangwa ngo atereranwe mu gihe yarikorewe, kuko biburizamo ubutabera yakabaye ahabwa ku gihe. Serivisi zaba iz’ubuyobozi ndetse na Isange One stop Center zegereye abaturage, kandi navuga ko bigoye kuba hari icyo zabafasha mu gihe batazihaye amakuru nyayo ku warigizemo uruhare”.

Ati “Gutanga amakuru byorohereza ababishinzwe gukurikirana abo nakwita ko ari ibirura, biba byarigizemo uruhare kandi bigafasha abarikorewe kubona ubutabazi n’ubutabera byihuse”.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Lambert Dushimimana
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Lambert Dushimimana

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Lambert Dushimimana, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gufasha imiryango kugira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ari nako hakazwa ingamba zituma uwahohoteye undi abiryozwa.

Muri uyu mwaka, mu Karere ka Nyabihu habarurwa abangavu 194 batewe inda n’abagabo bafite ingo, mu gihe abagore 223 bo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka