Guherekeza abana ku mashuri byabangamiye gahunda y’ingendo z’abanyeshuri-NESA
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’amasuzuma y’amashuri abanza y’ayisumbuye NESA, buratangaza ko kubera ko hari ababyeyi baherekeje abanyeshuri bajya kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye, byatumye ingendo zabo zibangamirwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’Uburezi muri NESA Kavutse Vianney, atangaza ko n’ubwo habayeho kubura kw’imodoka zihagije ngo abanyeshuri barare bageze ku bigo boherejwemo, bafashije abatabashije kugenda, bakabacumbikira ubu bakaba bazindutse berekeza aho boherejwe nta nkomyi.
Gahunda yo gutwara abanyeshuri berekeza mu bigo byabo basanzwemo cyangwa ibyo boherejwemo, yatangiye ku wa gatanu tariki ya 09 Nzeri 2024, igomba kurangirana n’uyu wa 09 Nzeri 2024, ariko biracyagaragara ko aho bategera imodoka bakomeje kuba benshi, ndetse bishoboka ko uyu munsi bose barara batagiye.
Ubwo bwiyongere ngo bwatewe no kuba abanyeshuri batarubahirije iminsi yabo yo kugera ku bigo by’amashuri, ku buryo hari abaje gutega imodoka iminsi itari iyabo bigateza umuvundo, watumye bamwe berekeza mu bice bitandukanye bacumbikirwa mu mujyi wa Kigali.
Kavutse avuga ko hifashishijwe ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali, nibura abanyeshuri basaga 80 baraye bacumbikiwe, ariko bakabyuka bahabwa imodoka ziberekeza ku mashuri, kandi ko umutekano wabo nta makemwa.
Agira ati, “Kubera ko abanyeshuri biyongereyeho ababyeyi babo babajyana ku ishuri, byatumye umubare w’abagenzi wiyongera, kuko ahagombaga kujya umunyeshuri harimo umubyeyi umuherekeje, byatumye habaho kubura kw’imodoka zihagije, twabacumbikiye kandi birasanzwe ntabwo ari bwo bibaye, dusanzwe tubacumbikira”.
Kavutse avuga ko kubera izo mbogamizi zakunze kugaragara, hafashwe ingamba z’uko Umujyiwa Kigali uzajya utangira nyuma kugira ngo abanyeshuri berekeza mu Ntara baramutse batabonye imodoka ku gihe, bacumbikirwe muri ibyo bigo by’amashuri.

Agira ati, “Turabacumbikira tukabatekera tukabagaburira bakamererwa neza, kuko bisanzwe bibaho, gusa turasaba ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri, yenda hagasigara bya bibazo byihariye by’uwarwaye, n’utarabona ibikoresho ariko abandi bagendere ku gihe, nta gikuba cyacitse rero kandi n’abandi bakererwa tuzakomeza kujya tubafashiriza muri za gare zose zo mu Gihgu, bajye gusa baza bambaye umwenda w’ishuri”.
Ubuyobozi bwa NESA butangaza ko bukomeza gukorana n’ibigo bitwara abgenzi, ababyeyi n’iznego z’umutekano mu kwita ku ngendo z’abanyeshuri nytawe zibangamiye, kandi ko bakomeza guhanahana amakuru ku buryo byose bikomeza gukorwa neza.
Ohereza igitekerezo
|
murakoze mukazi nukuntu mwitanga pee