Guhemberwa muri SACCO byabigishije kudasesagura no kwizamira
Binyuze mu guhemberwa muri SACCO, abahinzi bo mu makoperative atandukanye ahinga umuceri mu bishanga bya Mwogo bamenye kudasesagura no kwizamira.
Kuva ibishanga byo mu murenge wa mu karere ka Huye byatunganywa kugira ngo bijye bihingwamo umuceri, abaturage bakoreshwaga n’imishinga yatunganyije ibi bishanga mu buhinzi bw’umuceri, basabwe gufungura amakonti muri SACCO kugira ngo abe ari ho bajya bahemberwa.

Ibi byatumye umubare w’abanyamuryango ba SACCO biyongera dore ko iyi mishinga ikoresha abahinzi benshi muri ibi bishanga.
Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya mwogo kimwe mu byatunganyijwe, bavuga ko byari kubagora kugira igitekerezo cyo gufungura konti yo kwizigama iyo batabona aya mahirwe.
Banavuga kandi ko guhemberwa muri SACCO byatumye bamenya kwizigama bakabasha kwikemurira ibibazo byabo ndetse bakaba banasaba inguzanyo ziciriritse zabafasha mu gutangira imishinga mito.
Nyiraneza Valerie umwe muri aba baturage ati “Guhemberwa muri SACCO byaramfashije kuko bambikira udufaranga umwana yajya kwiga nkabona ikimurihira kandi n’ufite umushinga muto baramuguriza agakora”
Utagiruwe Jean Paul umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Rwaniro, avuga ko yahereye hasi bakajya bamuguriza make make, ahinga urutoki nyuma aza kuzamuka ubu yaguye ibikorwa ahinga imbuto ndetse akabijyanisha n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo utubutse aho afite izigera kuri 27.
Kuba abahinzi bose barasabwaga kugira konti zo guhemberwaho muri SACCO byatumye abanyamuryango ba SACCO Hirwa Rwaniro biyongera bava ku bihumbi 4 ubu bakaba bageze mu bihumbi 9.
Ibi kandi nk’uko Emmanuel Murekezi umucungamutungo wa SACCO ya Rwaniro abivuga, byazamuye ubukungu bwayo ndetse binayishoboza kunganira abanyamuryango baba bashaka gutangira imishinga iciriritse.
Ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo itarengeje amafaranga Miliyoni 5 y’ u Rwanda.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwizigamira kuri bank ni byiza kuko usanga iyo ukennye bikugoboka, save for future