Guhanga imirimo mishya bizajyana no kurengera abakozi

Ministeri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), amasendika y’abakozi n’urugaga rw’abikorera (PSF), bashyize umukono ku masezerano arengera abakozi bato.

Guverinoma ifite gahunda yo guhanga imirimo mishya ariko bizajyana no gufasha abasanzwe bakora mu mirimo iciriritse kumenya uburenganzira bwabo
Guverinoma ifite gahunda yo guhanga imirimo mishya ariko bizajyana no gufasha abasanzwe bakora mu mirimo iciriritse kumenya uburenganzira bwabo

Izi nzego ziyemeje kuzakora ko guhera muri uyu mwaka zizakora ubukangurambaga bw’imyaka itanu, bwo kwigisha abakozi biganjemo ba nyakabyizi uburenganzira bwabo no gusaba abakoresha kubaha agaciro.

Iyi gahunda yiswe ‘Decent work Country Programme’ ikoresha ingengo y’imari ya miliyari 4Frw, yatanzwe nk’inkunga na Suwede ariko ikazangenzurwa n’Umuryango mpuzamahanga w’umurimo (ILO).

Leta y’u Rwanda ivuga ko muri gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, izajya ifatanya n’inzego zishinzwe kurengera inyungu z’abakozi gukemura ibibazo bazagirira mu kazi.

Ministiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Fanfan Rwanyindo yabitangaje ubwo yashyiraga umukono ku masezerano kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2018.

Yagize ati "Tugiye kwigisha abakozi bato barimo abafundi, abadozi, abagore bacuruza ibintu bike n’abandi, kumenya uburenganzira bwabo. Ariko bagomba no kubona ubwiteganyirize.”

Ministiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Fanfan n'amashyirahamwe arengera abakozi n'abahagarariye abikorera, basinyiye kwigisha abakozi bato n'abakoresha babo uburenganzira bw'umukozi
Ministiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan n’amashyirahamwe arengera abakozi n’abahagarariye abikorera, basinyiye kwigisha abakozi bato n’abakoresha babo uburenganzira bw’umukozi

Amasendika y’abakozi mu Rwanda avuga ko kurenganura ba nyakabyizi n’abandi bakora imirimo itanditse byajyaga biruhanya bitewe n’uko nta mategeko abarengera yashyizweho.

Umunyamabanga w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi, Manzi Eric yagize ati ”Rimwe na rimwe ntabwo bahembwa, n’iyo bahembwe bahembwa batinze.

“Hari igihe bakora amasaha y’ikirenga, nta masezerano bafitanye n’abakoresha; abenshi nta bwishingizi bafite; ibyo byose tuzaharanira ko bikosorwa.”

Umuryango ILO uvuga ko mu gihe ubukungu bw’u Rwanda burushaho kuzamuka, uburyo bwo kurengera abakozi bari mu mirimo yo kubuzamura nabwo ngo bukwiye kwitabwaho.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare NISR kigaragaza ko 91% by’abakozi mu Rwanda ari abaciriritse bakora imirimo itanditse yiganjemo iya nyakabyizi.

Nanone 81% by’abakozi bigaragara ko batigeze biga cyangwa bakaba ari abatararangije amashuri.

Ibi bigatuma nta mushahara ufatika bahabwa kuko nta mpamyabumenyi baba bagaragarije abakoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka