Guhagarikira u Rwanda inkunga ngo ntibizabuza umujyi wa Kigali kugera ku mihigo
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yatangarije abanyamakuru ko nta mpungenge zihari zo kutagera ku mihigo, cyangwa gukererwa kw’ibyahizwe kugerwaho, bitewe n’uko u Rwanda rwahagarikiwe inkunga rwahabwaga na bimwe mu bihugu by’i Burayi na Amerika.
Fidele Ndayisaba yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012, ubwo umujyi wa Kigali wamurikaga imihigo y’ibyagezweho, ndetse no guhiga ibikorwa by’umwaka mushya w’ingengo y’imari wa 2012-2013, watangiye mu kwezi kwa Nyakanga.
Meya wa Kigali yagize ati: “Nta mpungenge zihari zo kudashora imari mu mujyi wa Kigali, bitewe n’uko Abanyarwanda bihaye agaciro, ndetse n’imisoro batanga.”
Yakomeje avuga ko ahubwo imbogamizi zishobora guturuka ku kibazo cy’ubukungu cyugarije isi muri iki gihe, kuba ari umujyi uri mu misozi, ndetse no kuba uyu mujyi waratuwe nta gishushanyo mbonera kigenderwaho.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali asobanura ko biruhanyije kwimura abantu bamaze gutura nta gishushanyo mbonera kigendeweho, kuko iyo hagiye kujya imihanda cyangwa inyubako, bisaba gutanga ingurane cyangwa bigateza izindi ngaruka zitandukanye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwageze kuri byinshi mu mwaka ushize, birimo imihanda yashyizwemo kaburimbo igera ku birometero 18, n’amatara amurikira umujyi ku mihanda ku birometero 32.
Umujyi wa Kigali wubatse amashuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ibigo nderabuzima byubatswe mu buryo bugezweho, ndetse na servisi zisigaye zitangwa neza hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yanavuze ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byo kubaka, ari byo byahesheje u Rwanda umwanya wa gatatu muri Afurika, mu cyitwa “Doing business”, aho abashoramari barushima kuborohereza.
Mu byo umujyi wa Kigali wahize kugeraho muri uyu mushya w’ingengo y’imari, harimo gukomeza kubaka imihanda ikajyamo kaburimbo kugeza ku birometero 47, gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangirwe ya servisi zose, hamwe no kubika inyandiko mu buryo bugezweho.
Ku kijyanye n’umutekano, Fidele Ndayisaba yemeje ko iyicwa ry’abantu (ryavuzwe cyane kwibasira abakora uburaya) ryahagaritswe, kandi rizakomeza gukumirwa.
Umujyi wa Kigali ugiye no kwita ku iterambere ry’icyaro cyawo, aho mu buhinzi ubutaka buzakomeza guhuzwa, hagahingwa igihingwa kimwe.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yishimira ko mu mujyi ayobora nta bukene bukabije buhari ugereranyije no mu zindi ntara, kandi ko buzakomeza kugabanywa, hashingiwe kuri gahunda za VUP, guhangira abaturage imirimo no gutanga inguzanyo yabafasha guteza imbere imishinga bafite.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|