"Guhagarika inkunga kwa Amerika byashingiye ku makuru y’ibinyoma" - Mushikiwabo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwubaha uburenganzira bw’abafatanyabikorwa mu kugenera u Rwanda inkunga ariko ngo birakwiye ko bagendera ku makuru nyayo.
Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje nyuma y’uko inkunga y’amadolari ibihumbi 200 igisirikare cy’u Rwanda cyagenerwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mwaka ihagaritswe.
Guhagarikwa kw’iyi nkunga bije nyuma y’uko umuryango w’abibumbye usohoreye raporo ivuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.
U Rwanda rwagaragaje aho ruhagaze ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo kandi raporo yakozwe u Rwanda rutagize icyo rubazwa kugira ngo rwisobanure ndetse rugaragaze amakuru abakoze raporo bakwifashisha; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Mushikibwabo.
Biteganyijwe ko impugucye zakoze raporo zishobora kugera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kugira ngo u Rwanda ruzigaragarize amakuru y’ukuri agaragaraza ko u Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara ibera muri Congo.
M23 ikomeje kurusha imbaraga ingabo za Congo na MONUSCO kandi zari zarataye toni 25 z’intwaro ndetse bakongeraho ingabo zigera kuri 300 za M23 zitandukanyije n’uyu mutwe. Ibi nibyo Leta ya Congo iheraho ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aho bahereye babeshyera urwanda,!bazumirwa