Guhagarika inkunga bibangamiye imibereho y’Abanyarwanda bakennye- Sosiyete sivile y’u Rwanda

Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda isanga icyemezo u Bwongereza bwafashe cyo guhagarika inkunga bwageneraga u Rwanda buyicishije mu ngengo y’imali kibangamiye ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda bakennye yari ifitiye akamaro.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 07/12/2012, Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda ibona iki cyemmezo ari igihano gihawe inzirakarengane ku mpamvu za politki badafitemo uruhare, kandi biragaragara ko kitafatanywe ubushishozi buhagije kubera ko cyashingiye kuri raporo y’impuguke za LONI.

Abantu banyuranye harimo Abanyarwanda ntibahwemye kuyamagana [raporo] kuko yakozwe mu buryo bubogamye kubera gukoresha impuguke zikemangwaho ubwanyangamugayo n’ubutabogama bwabo, kandi ikusanyamakuru ryabo ntiryakurikije imikorere ya gihanga (scientific methods); nk’uko itangazo rya Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda ribivuga.

Sosiyete sivile ivuga ko guhagarika inkunga bituma abagenerwankunga barushaho gukena no kubaho nabi; kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rukoresha inkunga neza ndetse rwagabanyije ubukene ku rugero rwa 12% mu myaka 4 ishize. Ngo ntibisobanutse impamvu iyo nkunga yahagarikwa ku mpamvu za politiki.

Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda isanga iki cyemezo kinyuranyije n’umwanzuro wa 9 w’inama yabereye i Busan muri Koreya y’Epfo mu Ugushyingo 2011 ku ihame ry’imikoresereze myiza y’inkunga igamije iterambere; ivuga ko hagomba gushyigikirwa igabanywa ry’ubukene no gushyigikira iterambere rirambye hitawe ku nyungu z’abakene.

Itangazo rya Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda rikomeza rigira riti: Icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo inkunga kirasubiza inyuma iterambere u Rwanda rwari rumaze kugeraho mu kurwanya ubukene kandi nta muti kizanira ibibazo biri muri Congo”.

Umwanzuro wa 22 w’inama yabereye i Busan muri Koreya y’Epfo mu Ugushyingo 2011 ushimangira ko inkunga itangwa igomba kwita ku burenganzirwa bw’abanyantege nke kandi iyo nkunga yahagaritswe itangwa ngo ibashe gukemura ibibazo by’ubukene, ubusumbane mu bantu no gusigara inyuma kwa bamwe mu iterambere.

Kubera izi mpamvu, Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda irasaba Leta y’u Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu byafashe icyemezo nk’iki kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo iherutse gufata igashyira mu gaciro ireba inyungu z’abagenerwankunga kandi bikubahiriza ibyo ibihugu byemereye i Busan.

Ibyo bihugu kandi birasabwa gushyigikira ibiganiro hagati y’abarebwa n’ikibazo cya Congo bafashijwe n’ibihugu bigize ICGLR kukibonera umuti nkuko byabyiyemeje.

Plate Forme ya Sosiyete Sivile irasaba Leta ya Congo na M23 kureka imirwano bagashyikirana, bakagirana ibiganirobigamije amahoro babifashijwemo n’abahuza bagizwe n’ibihugu byo mu Nama Mpuzamahanga ku Mahoro n’UMutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Irahamagarira na none abashyamiranye kubahiriza uburenganzira bwa muntu bakirinda gukoresha imvugo y’ubushotoranyi no guhembera amakimbirane n’urwango mu baturage bishobora gutera Jenoside nk’iyahekuye u Rwanda.

Iryo tangazo risoza risaba Leta ya Congo n’Umuryango mpuzamahanga gushakira umuti urambye ikibazo cya FDLR kugira ngo amahoro n’ubwumvikane birambye hagati ya Congo n’u Rwanda, cyane cyane umutekano w’Abanyarwanda n’uwa Abanyekogo urusheho gusugira.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

Uru rubuga ni rwiza cyane kuko rutuma twisanzura,ariko abanyamakuru babenshi barusheho kutwegera

NDAYISENGA Eraste yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

uyu we sekandi ateye aturuka he ubwo se ibyo uvuga nugukomeza abanyrwanda cyangwa nukubahungabanya.
bakwitondere.

willy yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka