Guhabwa ibishushanyo mbonera by’aho bayobora bizaca imyubakire y’akajagari

Abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu Mujyi wa Kigali bagiye guhabwa ibishushanyo mbonera by’aho bayobora kugira ngo imyubakire y’akajagari icike.

Abayobozi mu nzego z'ibanze mu mujyi wa Kigali bahawe igishushanyo mbonera cy'imyubakire
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali bahawe igishushanyo mbonera cy’imyubakire

Abayobozi bazahabwa ibyo bishushanyo bavuga ko ngo bazanahabwa udutabo ndetse n’amakarita bigaragaza igishushanyo mbonera cy’aho bayobora, nk’uko Kanani Vincent wo muri komite nyobozi y’Akagari ka Kimisagara abivuga.

Yagize ati “Ubu tumenye uko tuzajya dusobanurira abaturage bashaka kubaka, bamenye ikigomba gukorerwa aho batuye. Tuzifashisha udutabo n’amakarita bagiye kuduha byerekana uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi kimeze bityo ntituzongere kugongana n’abaturage”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo, Rukundo Theophile, we yemeza ko mu nama bakoze mu cyumweru dusoje ibasobanurira ibijyanye n’imyubakire, yari ikenewe.

Ati “Twayikuyemo amakuru twari dukeneye ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, akazadufasha gukemura ibibazo by’abaturage. Twahakuye amakuru mashya y’uko buri mudugudu wakorewe igishushanyo mbonera cyawo, bakaba banagiye kuduha udutabo tubigaragaza”.

Yongeraho ko ibyo bizakuraho urujijo abaturage bahoranaga ku myubakire, umuntu akazajya akoresha ubutaka azi neza icyo bwagenewe.

Dr Alphonse Nkurunziza, umuyobozi mukuru ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, avuga ko buri muntu agomba kumenya ko imyubakire iboneye imureba.

Ati “Umuntu ukunda igihugu cye agomba kurwanya imyubakire y’akajagari, byagera ku muyobozi bikaba akarusho. Umuyobozi w’umudugudu, akagari n’abandi, yakagombye kuba azi neza ibiri mu gishushanyo mbonera by’aho ayobora bikamufasha kubahiriza amategeko”.

Dr Alphonse Nkurunziza, umuyobozi mukuru ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali
Dr Alphonse Nkurunziza, umuyobozi mukuru ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali

Akomeza agira ati “Twakoze amakarita ya buri mudugudu muri Kigali, mu gihe umuyobozi abonye abakora ibinyuranye na yo, agomba kubahagarika byamunanira agahamagara inzego zimukuriye”.

Avuga kandi ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali batangiye kucyigisha abaturage kuva muri 2015, gusa ngo abubaka mu kajagari baracyahari ari yo mpamvu ubukangurambaga bukomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igishushanyo ni kiza rwose kdi ga burya nta kiza nko kugir’igihugu kiri smart, ariko hatekerezwe n’abakene aho bazaba kuko uko imyaka ishira abana barakura ,wongeyeho n’abakuze batagira aho baba ,kdi nta kigaragaza KO abo bafitiwe gahunda

gasabo yanditse ku itariki ya: 9-10-2017  →  Musubize

Njya ndagira inama yuko batohereza gusa icyo gishushanyo kuli site ya karere,cg umurenge gusa ahubwo mu muganda wubutaha buli kagali kashake ahantu bashinga icyo gishushanyo mbonera kugirango umuturage wese ndetse numuntu wese mbere yuko agura ikibanza cg yifuza kushira ibikorwa kanaka mu kagali abanza kwigira muli ako kagali akareba icyo gishushanyo mbonera akabona kufata icyemezo cyo kwishura cg ntiyishure.Ibyo bizakemura uruza nuruza rwo ku tugali hashakwa ibyangombwa kandi ibyo ushaka gukora bitemewe.

Kalimunkiko JDD yanditse ku itariki ya: 9-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka