Guha amasezerano y’akazi abakozi byongera umusaruro w’ibyo bakora - MIFOTRA

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), irahamagarira abakoresha gutanga amasezerano y’akazi ku bakozi, kubera ko uretse kuba ari itegeko, ariko kandi binatanga umusaruro mu kazi, kubera ko umukozi akora atekanye.

Abakoresha barahamagarirwa gutanga amasezerano y'akazi ku bakozi kubera ko bituma umusaruro wiyongera
Abakoresha barahamagarirwa gutanga amasezerano y’akazi ku bakozi kubera ko bituma umusaruro wiyongera

Byagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), hamwe n’inzego za Leta zitandukanye, bigamije kurushaho guteza imbere urwo rwego.

Nubwo urwo rwego rumaze gutera intambwe ikomeye, mu kuzamura umusanzu rutanga mu guteza imbere inzego zitandukanye mu gihugu, kandi ko bitanga icyizere ko bimwe mu byifuzwa mu cyerekezo cy’Igihugu cya 2050 bizagerwaho, ariko ngo haracyari icyuho mu bijyanye na ruswa y’ishimishamubiri ndetse no kudatanga amasezerano y’akazi ku bakozi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, Faustin Mwambari, avuga ko mu rwego rw’abikorera hakigaragara ibibazo birimo kuba abakoresha batagirana amasezerano n’abakozi, ndetse no kutabubakira ubushobozi buhagije.

Ati “Bituma umukozi akora yumva atekanye, agira imbaraga, agatanga umusanzu wisumbuyeho, kubera ko na we abona ko mu kugira amasezerano hari inyungu bimuha, cyane cyane mu bijyanye no kwiteza imbere, kuko bituma ashobora gukorana n’ibigo by’imari, agateza imbere umuryango.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri numva abakoresha bakwiye kubyumva nk’ibintu biteganywa n’amategeko, ariko nanone bibafitiye inyungu, kuko bituma umukozi akora atuje, akazamura umusaruro, akanamara igihe kinini mu kigo, kubera ko na we abibonamo inyungu.”

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye

Abikorera kandi ngo bakwiye kugira uruhare rukwiye mu kumenyereza mu kazi abakiri mu mashuri, bitegura kwinjira ku isoko ry’umurimo, kugira ngo bibafashe kuzajya mu kazi hari byinshi bamaze gusobanukirwa bijyanye n’akazi.

Umuyobozi w’agateganyo wa PSF, Jeanne Françoise Mubiligi, avuga ko hari byinshi bamaze kumva no gusobanukirwa binyuze mu kigo gihugura abakozi n’abakoresha.

Ati “Ikindi twifuza kongera gukoraho neza, ni ukureba ababikoze ngo ni gute basangiza amakuru bagenzi babo babereka impinduka byatanze mu bigo byabo, uwo ni umukoro twavanye hano, tugiye kuwukoreraho mu rwego rwo gusangira amakuru no gusangira ibikorwa, kuko ni cyo gituma duhurira mu rugaga no mu mahuriro, kugira ngo dusangire amakuru n’ubunararibonye.”

Urwego rw’abikorera mu Rwanda rwihariye 94% by’imirimo mu gihugu, bivuze ko 6% by’imirimo isigaye, iri mu bigo bya Leta ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Buri mwaka Abanyarwada babarirwa hagati y’ibihumbi 210 na 240, baba bujuje imyaka yo kwinjira kw’isoko ry’umurimo, mu gihe intego ya Guverinoma y’u Rwanda ari iyo guhanga nibura imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka, nk’uko bikubiye muri gahunda ya NST1.

Umuyobozi w'agateganyo wa PSF Jeanne Françoise Mubiligi, avuga ko hari byinshi bamaze kumva no gusobanukirwa
Umuyobozi w’agateganyo wa PSF Jeanne Françoise Mubiligi, avuga ko hari byinshi bamaze kumva no gusobanukirwa

Ni gahunda yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, kubera ko nko mu mwaka wa 2019 hari hahanzwe imirimo ibihumbi 223, gusa ngo mu mwaka ushize ntabwo byagenze neza kuko byagabanutse bikagera ku mirimo ibihumbi 189, nubwo umuvuduko ubukungu buriho utanga icyizere ko iyo mibare ishobora kongera kuzamuka.

Ibyo biganiro byabaye ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Urwego rw’abikorera ruhamye n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka