Guha akato abatinganyi bizadindiza gahunda yo kurwanya Sida mu Rwanda- Mwananawe Aimable
Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda Ihorere Munyarwanda urwanya icyorezo cya Sida uvuga ko guha akato abatinganyi bizadindiza gahunda yo gukumira ubwandu bwa Sida bushya kuko abakora ibi bikorwa batinya kwigaragaza kugira ngo badahabwa akato.
Mu nama yahuje ubyobozi bwa Ihorere n’abayobozi b’amatsinda y’abakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Rubavu, abakora imibonano mpuzabitsina babihuje mu Kinyarwanda bita abatinganyi, bagaragaje ko hari bagenzi babo batinya kwigaragaza ngo bafashwe mu buryo bwo kwirinda kwandura no kwanduza Sida kubera akato bahabwa mu miryango iyo bamenyekanye.

Muri nama yari igamije kureba ibyo uyu mu ryango umaze kugeraho ukorana n’abafatanyabikorwa, abakora umwuga w’uburaya bagaragaje ko kuva batangira gukorana na Ihorere Munyarwanda hari intambwe bamaze gutera irimo kwizigamira no kwirinda kwandura no kwanduza abandi Virusi itera Sida.
Basaba ko hari ibibazo bagihura na byo mu kubona udukingirizo kuko hari igihe badusaba bakatubura, hanyuma bagirwa inama yo kujya badusaba kare bakaduhorana kandi bakagenzura ko twakoreshejwe neza kugira ngo ubwandu bushya kuri Sida bushobore gucika.
Mu Karere ka Rubavu abakora umwuga wo kwicuruza babarirwa muri 650 ariko abakorana na Ihorere munyarwanda ni 394 abanduye virusi itera Sida ni 145 basabwa kwirinda kwanduza abo bahura na bo naho abatarandura bagasabwa kuva mu buraya no kwirinda ko bakandura.

Nubwo ubwandu bwa Sida mu Rwanda buri ku kigereranyo cya 3%, abakora uburaya bo bari kuri 51%, mu gihe izo mu Mujyi wa Kigali zifite 56% by’izibarirwa mu 1200 mu gihugu hose.
N’ubwo nta mibare ifatika y’abatinganyi twashoboye kubona, mu cyegeranyo cya Ihorere Munyanda bivugwa ko 17% by’ abatinganyi mu Rwanda banduye Sida naho mu Karere ka Rubavu abatinganyi bamaze kwandura bakaba bagera ku 10%.
Bimwe mu by’abatinganyi basaba harimo gudashyirwa mu akato mu gihe bamenyekanye ahubwo bagafashwa kwirinda icyorezo cya Sida nk’abandi Banyarwanda. Umuryango wa Ihorere munyarwanda ukaba usanga gutanga akato bituma hari abisha ntibafashwe guhagarika ubwandu bikazatuma gahunda yo gukumira ubwandu bushya igomba kugerwaho 2020 izaba itagezweho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba batypes bavuga ibi bashobora no kwica abatinganyi harya baba bataniye nakoze genocide kuko bafiteububasha nkubwabayikoze bakora hasi. Tubasengere ntibazi ibyo bavuga.Any discrimination is killing.
Mubareke ntaribi wangu.
namaganye abatinganyi nabakangurira abantu kutabaha akato nabo ni nkabo, bakwiye kwamaganwa ndetse jye namumenye ntitwakwigana, ntitwasangira!!! nabavugango ntitubamagane ni abakozi ba satani bakwiye kurwanywa.
nta mutinganyi murwanda dukeneye
njye numva ubutinganyi Ari umuco. mubi