Gufungwa kw’insengero ni amarenga Imana iri gucira abantu – Past Mpyisi (Audio)

Pasteri Ezra Mpyisi, umuhanga mu gusobanura bibiliya akaba n’umwe mu bagize itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi, avuga ko gufungwa kwa zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa na leta y’u Rwanda, ari ingaruka zo kudakora umurimo w’Imana uko bikwiye.

Ibi bishimangirwa n’umwe mu bafungiwe urusengero hano mu Mujyi wa Kigali, Pasiteri Gatete Alfred, wemeza ko aho ibintu byari bigeze hagombaga kugira igikorwa.

Igikorwa cyo guhagarika insengero zitujuje ibyangobwa kirakomeje mu gihugu hose, ndetse cyajyanishijwe no guhagarika indangururamajwi zakoreshwaga mu misigiti y’abasiramu, aho bivugwa ko bitera urusaku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyo koko insengero zitujuje ibisabwa nizifungwe.Aho usanga umuntu ataha munzu imeze neza agasengera muri shitingi.Nibikosorwe kandi habeho insengero zizwi.

TWIRINGIYIMANA Jean pierre yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

abisilamu bararenganye pe! ukwemera kwabo kurabangamiwe, nta rusaku bagira nyuma yo gutora azhana nta rundi rusaku bateza! kdi abantu nabo bajya kurega ngo barasakurizwa, niryari se umusilamu atatoye azhana? Gusa ikigaragara Imana igomba nayo kwikorera umukwabo! ariko harimo kuzamo ni ibimenyane bamwe ntibafungirwe kdi bigaragara ko nta byangombwa byuzzuye bafite! muze mu majyepfo murebe! abakomeye ntawe ubakoraho!

jeanette yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Uranyubatse pee! ariya masomo utanze ni impamo aba pasters b’iki gihe ni busness gusa.bamwe basoma bible bagoreka amagambo baganisha kwirari ryabo. biramutse bishoboka naguha number nkajya gusobanuza bimwe na bimwe.0722997300/0784130065

Leonard yanditse ku itariki ya: 17-03-2018  →  Musubize

Aba biyita ngo ni Abakozi b’imana,babonye uburyo bworoshye bwo gukira batavunitse.Ikibyoroshya cyane,nuko bayobora abantu batazi icyo Bible ivuga.Muli 1 Abakorinto 1:10,imana isaba Abakristu nyakuri kugira ubumwe,ntihabeho amadini ibihumbi.Ariko kubera gushaka ubukire,ushatse wese ashinga idini rye.Muzi ko muli ba Pastors bafunzwe,harimo Retired Colonel Fred Nyamurangwa.YESU yadusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu" (Matayo 10:8).Na PAWULO abisubiramo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wahaga amafaranga Abigishwa ba Yesu,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.ICYACUMI bitwaza,cyari kigenewe gusa Abalewi kubera ko batagiraga amasambu n’izindi incomes.Byisomere muli Kubara 18:21,22.

Karake yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka